Filime ya Avengers: Endgame yaciye kuri Titanic mu kwinjiza akayabo

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Mu gihe kitarenze ibyumweru 11 filime ya “Avengers Endgame” yinjije amafaranga arenga miliyari ebyiri na miliyoni 190 z’amadorali y’Amerika ihita iba iya kabiri kuri ‘Avatar’ nayo yanditse aya mateka.

Mu 2009 nibwo filime ya Avatar yinjizaga amafaranga arenga miliyari ebyiri n’ibihumbi 800 z’amadorali y’Amerika mu gihe cy’iminsi 47.

Icyo gihe amatike yari make ugereranyije n’agurishwa kuri “Avengers: Endgame”, ibintu bituma benshi bibaza uko bizagenda kuri iyi filime mu gihe nayo izaba igeze ku minsi nk’iyi.

Filime ya “Avatar” ya James Cameron imaze imyaka 10 yicaye ku ntebe y’iyahize izindi mu kugurishwa cyane ku rwego rw’Isi.

Iyi filime yasohowe mu Ukuboza 2009 yarebwe cyane mu nzu za sinema kuri televiziyo za rutura mu gihe cy’amezi umunani, ibintu bitegeze biba ku yindi filime mu mateka.

“Avengers: Endgame” na “Avengers: Infinity War” ni zo filime zonyine zinjije arenga miliyari ebyiri z’Amadorali y’Amerika kandi zitarasohotse mu Ukuboza.

Abasesengura ibya filime bemeza ko iyi filime izamara igihe kinini yerekanwa mu byumba bya sinema ariko mu gihe mu mezi ari imbere ishobora kuzisanga ihanganye n’izindi zirimo “Aladdin,” “The Lion King,” na “Fast & Furious Presents: Hobbs & Shaw.”

“Avengers: Endgame” yaciye kuri Titanic yinjije agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 900 hakaba habura miliyoni 600 z’Amadorali y’Amerika kugira ngo ice kuri filime ya “Avatar”.

Umusesenguzi Dergarabedian yavuze ko kugeza bigoye kwemeza igihe “Avangers: Endgame” izafatira umwanya wa mbere kuko bizaterwa n’inshuro abantu bazitabira kujya kuyireba, gusa ngo uwatekereza ko byoroshye yaba areba hafi.

“Avangers: Endgame” yaciye agahigo ko kwinjiza arenga miliyoni $500 mu Bushinwa, bikaba biteganyijwe ko izinjiza agera kuri miliyoni $625 mu gihe hari hitezwe miliyoni $525.

Miliyari ebyiri z’amadorali y’Amerika yinjijwe na “Avatar” yaturutse mu bihugu bitari ibyo muri Amerika. Ibihugu 9 byinjije arenga miliyoni $100.

Mu Bwongereza havuye miliyoni $15o, Espagne miliyoni $109, Koreya y’Epfo miliyoni $111, u Burusiya miliyoni $117, u Buyapani miliyoni $171, u Budage miliyoni $162, u Bufaransa miliyoni 175, Australia miliyoni $ 105 n’u Bushinwa miliyoni $204.

Filime ya Avengers Endgame irimo kwandika amateka mu gihe gito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza