Filimi eshatu z’Abanyarwanda zirahatanira ibihembo bikomeye muri sinema

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 26 Mutarama 2019 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Filime eshatu zakozwe n’abanyarwanda zatoranyijwe mu zigomba guhatanira ibihembo mu iserukiramuco rya Sinema Nyafurika, (FESPACO), ribera muri Burkina Faso.

FESPACO ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Afurika. Riba rimwe mu myaka ibiri, aho guhera tariki 23 Gashyantare kugera tariki 2 Werurwe 2019 rizaba ku nshuro ya 26 hanizihizwa isabukuru y’imyaka 50 rimaze.

Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakaba ibiganiro ku cyakomeza guteza imbere sinema nyafurika, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye.

Abategura iri serukiramuco bamaze gutangaza ibyiciro birindwi bitandukanye bizahatanirwa na filime zakozwe n’abanyafurika. Muri ibyo byiciro harimo bitatu birimo filime zakozwe n’abanyarwanda.

Mercy Of The Jungle yakozwe na Joel Karekezi iri guhatana n’izindi 20 mu cyiciro cya filime ndende, Icyasha ya Dusabejambo Marie Clementine iri guhatana n’izindi 28 mu cyiciro cya filime ngufi, mu gihe Inanga ya Jean Claude Uwiringiyimana ihatanye n’izindi 14 mu cyiciro cya filime mbarankuru.

Filime Mercy Of The Jungle ya Joel Karekezi mu Ukuboza 2018, yegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco ribera muri Maroc ryitwa Khouribga African Film Festival.

Muri Nzeri yerekanywe bwa mbere mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Toronto International Film Festival muri Canada. Yanerekanywe mu yandi maserukiramuco atandukanye ku mubane w’u Burayi.

Filime Icyasha ya Dusabejambo, ivuga ku ivangura rikorerwa abana b’abahungu bafite imyitwarire nk’iy’abakobwa (Cyabakobwa) mu mwaka ushize yari mu zahatanye mu iserukiramuco rya sinema ribera muri Zanzibar (Zanzibar International Film Festival) no muri Carthage Film Festival ibera muri Tunisia.

Dusabajembo Marie Clementine yegukanye ibihembo bitandukanye bya filime
Joel Karekezi aherutse kwegukana ibihembo bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza