Hari gukorwa filime ishushanya imico mibi abagiye kwiga mu mahanga bishoramo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kamena 2019 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Romeo Axcel Uwemera wiga ibijyanye na Sinema muri Canada, yanditse filime agaragaza ubuzima ababyeyi bohereza abana babo kwiga mu mahanga baba batazi.

Uwemera yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cy’iyi filime ubwo yageraga muri Canada akabona ubuzima abana b’abakobwa n’abahungu babayemo agahita yumva yabyandikaho.

Ati “Igitekerezo cyaje ubwo nageraga muri Canada nkareba ubuzima abana baba bavuye mu Rwanda no muri Afurika muri rusange baba babayemo bituma ngira umwuka wo kubyandikaho filime ngaragaza ukuntu bashobora kugera mu mahanga bagatangira kugira imyitwarire mibi.”

Iyi filime yiswe ‘Kwizera’ irimo inkuru y’abana b’abakobwa babiri bagiye muri Canada gukomerezayo amasomo ya kaminuza baturutse mu Rwanda.

Bageze muri Canada batangira guhinduka nyuma yo guhura n’ibintu byinshi byabarangazaga, birimo kunywa inzoga, kujya mu tubyiniro n’ibindi bishingiye kuri ibyo.

Bigera aho umwe muri abo bakobwa akundanye n’umusore wacuruzaga ibiyobyabwenge,uwo mukobwa ahagarika ishuri hanyuma ajya kwibanira n’uwo musore yari yarakunze.

Haciyemo igihe atangira gufatwa nabi, uwo musore atangira kujya ahohotera uwo mukobwa bikomeye kugeza aho umukobwa atari yemerewe gusohoka mu nzu babagamo.

Muri iyi filime hazagaragaramo ubuzima bukomeye uwo mukobwa yanyuzemo, ndetse iha inama abajya kwiga mu mahanga kujya bitwararika bagasigasira indangagaciro z’abanyarwanda.

Irimo n’ubutumwa bureba ababyeyi bohereza abana babo kwiga mu bindi bihugu bakaburirwa kujya babanza kumenya imyitwarire y’inshuti abo bana babo basanzeyo, kuko umwana utandukanye n’ababyeyi aba abonye uburenganzira bwo gukora ibyo yifuza byose.

Iyi filime yarangiye gufatwa amashusho muri Gicurasi. Biteganyijwe ko izajya hanze muri Nzeri 2019.

Yakinwemo na Katrina Holder, Sarah Larmony, Pira Kandas na Micheal Czemerys. Yatunganyijwe na Loannis koutroubis iyoborwa na Romeo Axcel Uwemera akaba ari nawe wayanditse.

Iyi filime iburira ababyeyi bohereza abana kwiga mu mahanga
Iyi filime ishushanya ubuzima bw'umukobwa wagiye kwiga hanze bikarangira yishoye mu bikorwa bibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza