Havumbuwe ikosa ryakozwe mu ifatwa ry’amashusho ya season nshya ya ‘Game of Thrones’

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Abakunzi ba filime ya “Game of Throne” bavumbuye agakombe k’ikawa kagaragayemo mu buryo bw’amakosa.

Ku Cyumweru nibwo herekanywe agace ka kane ka season ya munani (episode 4, season 8) ka filime y’uruhererekane ya “Game Of Thrones”.

Mu gihe cy’amasegonda abiri muri aka gace kiswe “The Last of the Starks” hagaragayemo agakombe k’ikawa ku meza imbere ya Daenerys Targaryen ahagana ku munota wa 17 n’amasegonda 40.

Abantu benshi babonye aka gakombe baketse ko kaba ari ak’ikawa icuruzwa na sosiyete ya Starbucks ubundi gahinduka igitaramo kuri Twitter.

Umwe mu bayobora iyi filime, Hauk Richter yabwiye ikinyamakuru Variety ko habayeho kwibeshya, gusa ari ibisanzwe kwibagirirwa igikoresho ahakinirwa filime kizagaragara yararangiye.

Basobanuye ko aka gakombe kajemo ubwo Daenerys Targaryen yakaga icyayi ari gukina, bikarangira akibagiwe.

Buri gace ka “Game Of Thrones” igice cya munani gatwara amafaranga miliyoni $15, igakorwaho n’inzobere nyinshi, ibintu bitumvikana uburyo ikosa nk’iri ryabayeho.

HBO itunganya iyi filimi ntiratangaza ikizakorwa kuri iri kosa ryagaragaye. N’ubwo ibyabaye ari ukwibeshya, byavuyemo kwamamariza Starbucks mu buryo butari bwitezwe, ibintu byari kwishyurirwa akayabo iyo biba byumvikanyweho.

Game of Thrones ni filimi y’uruhererekane yahimbwe na David Benioff afatanyije na D. B. Weiss binyuze ku gitekerezo cyavuye mu gitabo cya George R.R. Martin cyitwa “A Song of Ice and Fire”.

Muri iyi filimi hagaragaramo ihangana ry’imiryango ibiri ikomeye iba irwanira kuyobora ubwami burindwi bwa Westeros. Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by’Isi harimo nka Irlande y’Amajyepfo, Malta, Croatie, Espagne n’ahandi.

Agakombe k'ikawa kavugishije benshi mu barebye Game Of Thrones
Agace kagaragaramo ikosa ryateje impaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza