Ikosa riherutse gukorwa muri "Game Of Thrones" ryahawe agaciro ka miliyoni 2$

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa, yatangaje ko ikosa ryo kugaragaza agakombe k’ikawa ya Starbucks muri filime ya “Game Of Thrones” iyo biza kuba ari ukwamamaza byari kuba bifite agaciro ka miliyoni 2,3$.

Ku Cyumweru nibwo herekanywe agace ka Kane ka season ya munani (episode 4, season 8) ka filime y’uruhererekane ya “Game Of Thrones”.

Mu gihe cy’amasegonda abiri muri aka gace kiswe “The Last of the Starks” hagaragayemo agakombe k’ikawa ku meza imbere ya Daenerys Targaryen ahagana ku munota wa 17 n’amasegonda 40.

Abarebaga iyi filime birukiye kuri Twitter bataramira kuri aka gakombe abenshi bemeza ko karimo ikawa icuruzwa na Sosiyete ya Starbucks.

Televiziyo ya HBO ikora iyi filime yatangaje ko aka gakombe kagaragaye muri filime yabo ku bw’ikosa ndetse bahise bagakuramo.

N’ubwo byabaye batabiteganyije, byabaye inyungu ikomeye kuri Starbucks kuko yamamajwe ku rwego rwo hejuru kandi itishyuye, kuko yavuzwe mu binyamakuru byinshi no ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi wa sosiyete ikora ibijyanye no kwamamaza ya Hollywood Branded, Stacy Jones, yabaze ko Starbucks yakabaye yishyura agera kuri miliyoni 2,3 $ iyo iba yamamaje ku bushake.

Ku rundi ruhande Dan Hill washinze ikigo cy’itangazamakuru cya Hill Impact yavuze ko bigoye kwemeza agaciro kahabwa iri kosa ryavuyemo kwamamaza.

Ati “Ntibishoboka kwememeza umubare w’amafaranga angana n’ukwamamaza Starbucks yaboneye muri ririya kosa, ariko biratandukanye cyane no kwamamaza ikintu muri filime ku bushake kuko byakozwe nk’impanuka, bisobanuye ko bifite agaciro kurushaho. Ndabizi ko hari abashobora kubiha agaciro karenga miliyoni imwe y’amadorali ariko biragoye kubibabara.”

Game of Thrones ni filimi y’uruhererekane yahimbwe na David Benioff afatanyije na D. B. Weiss binyuze ku gitekerezo cyavuye mu gitabo cya George R.R. Martin cyitwa “A Song of Ice and Fire”.

Muri iyi filimi hagaragaramo ihangana ry’imiryango ibiri ikomeye iba irwanira kuyobora ubwami burindwi bwa Westeros. Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by’Isi harimo nka Irlande y’Amajyepfo, Malta, Croatie, Espagne n’ahandi.

Agakombe k'ikawa kavugishije benshi mu barebye Game Of Thrones
Agace kagaragaramo ikosa ryateje impaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza