Kabera Eric yakoze filime yagenewe #Kwibuka25

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 8 Mata 2019 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Eric Kabera wakoze filime yamekanye cyane yitwa ‘100 Days’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoze indi ibara inkuru yagenewe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25.

Hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hashize kandi imyaka 20 Eric Kabere akoze filime yise 100 Days. Iyi filime yafatanyije n’Umwongereza Nick Hughes, yabaye iya mbere ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iba ari nayo yakorewe mu Rwanda nyuma y’uwo mwaka.

Kabera yakoze indi yise ‘A Quarter Century’ [1/4 cy’inyejana]; imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, aho avuga ku rugendo rw’igihugu mu kwiyubaka n’urugendo rwe rwo kubara inkuru biciye muri filime.

Iyi filime mbarankuru imara iminota 25 igaruka ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 25 ibaye.

Ni ukuzirikana imbaraga n’uburyo bwakoreshejwe mu gukomeza kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi filime irimo ijwi ry’amahoro rya Perezida Kagame, ubuhamya bw’abantu batandukanye, ibitekerezo by’abahanzi b’ibyamamare n’abandi batandukanye.

Igaragaza ishusho y’umubabaro abarenga miliyoni bapfanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi filime mbarankuru igarukamo zimwe muri filime Kabera yakoze mbere nka 100 Days, Keepers Of Memory, Through My Eyes na Iseta. Irimo kandi imikino y’ikinamico yakozwe na Mashirika na Ishyo Arts.

Igaragaramo kandi abakinnyi batandukanye bazwi nka Angel Uwamahoro, Amata Giramata n’abandi.

Kabera Eric yabwiye The NewTimes ko ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwafashije abanyarwanda kongera kwiyubakamo icyizere.

Ati “Twumvise amagambo y’ubwenge ku kubaho no kongera gukunda, twibuka kandi tukiyemeza guharanira amahoro yaharuriwe inzira na n’ubuyobozi bwe [Kagame] n’ubwo hari imbogamizi nyinshi zari zihari.”

Eric Kabera yongeyeho ko kuba abenshi mu bari muri iyi filime ari urubyiruko rwavutse nyuma yo mu 1994, byayihaye agaciro gakomeye.

Ati “ Amwe mu masura n’amajwi ari muri iyi filime ni urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi 1994. Ibitekerezo byabo, ibyo bibuka n’ubushake bwabo mu kubaka ejo heza byahaye filime ubundi buremere.”

Biteganyijwe ko izerekanwa bwa mbere tariki 09 Mata 2019 ku cyicaro cy’Ishuri rya Kwetu Film Institute, riyoborwa na Eric Kabera.

Tariki 04 Mata 2019 Abanyeshuri bo muri Kwetu Film Institute bagize ikiganiro kivuga ku kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na byo bikaba byarashyizwe muri iyi filime.

Reba agace gato k’imwe muri filime zakozwe na Kabera Eric

Eric Kabera yakoze filime ivuga ku myaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo by'urubyiruko rwavutse nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biri muri iyi filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza