#Kwibuka25: Umukino wahimbwe n’umuhungu wa Rugamba Sipiriyani wakoze benshi ku mutima (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Mata 2019 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Umuhungu wa Rugamba Sipiriyani witwa Dorcy Rugamba yifashishije Hervé Kimenyi, Natacha Muziramakenga, Weya Viatora mu mukino yanditse wiswe ‘Umurinzi’ wakoze ku mitima ya benshi aho aba agaruka ku kamaro ko kwibuka mu mibereho y’abanyarwanda.

Uyu mukino wa Dorcy Rugamba werekanwe kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2019 muri Kigali Convention Centre ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.

Wiganjemo ubutumwa burimo ubwo guhumuriza abanyarwanda ariko unagaragaza akamaro ko kwibuka mu mibereho yabo.

Harimo inkuru y’umukobwa witwa Grace wakoroye umwana witwa Uwase Vanessa, nyuma y’uko nyina yari amaze gutemwa agasaba Grace gusigarana uyu mwana amubwira ko ‘wenda Imana izabafasha bakarokoka’ ku bw’amahirwe akaza kurokana nawe.

Umurinzi bishatse gushushanya igiti cyatewe aho umuntu wakundaga yabaga cyangwa se yaburiye ubuzima, nk’ikimenyetso cyo kumuzirikana.

Rugamba Dorcy yavutse mu 1969 akaba yari ubuheta mu muryango wa Rugamba. Mu 1976, yinjiye mu itorero Amasimbi n’Amakombe, afite imyaka irindwi. Hagati aho yize amashuri abanza muri Ecole Belge de Butare akomereza mu Iseminari nto ya Karubanda (PS Virgo Fidelis); ngo icyo yakundaga cyane mu Masimbi n’Amakombe ni ukwiyereka kw’intore.

Reba Umurinzi, umukino wahimbwe na Dorcy Rugamba wakoze ku mutima benshi mu #Kwibuka25

Hervé Kimenyi, Weya Viatora na Natacha Muziramakenga mu mukino wa Dorcy Rugamba yise ‘Umurinzi’ wakoze ku mitima ya benshi kubera ubutumwa bwiganjemo
Uyu mukino wanditswe na Dorcy Rugamba witwa 'Umurinzi' ugaragaza akamaro ko kwibuka mu mibereho y’abanyarwanda
Uyu mukino wanditswe na Dorcy Rugamba witwa 'Umurinzi' ugaragaza akamaro ko kwibuka mu mibereho y’abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza