Peter Mayhew wamamaye muri Star Wars yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Gicurasi 2019 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Peter Mayhew wamamaye muri filime y’uruhererkane ya Star Wars yitwa Chewbacca yitabye Imana ku myaka 74 y’amavuko.

Uyu musaza yapfiriye muri Texas ku wa 30 Mata. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango we rigaragaza ko umuryango mugari wabo bakinanye muri Star Wars wari ufite icyo usobanuye gikomeye kuri uyu musaza watabarutse.

Iri tangazo kandi rigaragaza ko uyu mugabo yari yaratangiye ibikorwa byo gufasha abatishoboye n’abandi bose bari mu bihe bikomeye by’ubuzima, yifashishije umuryango we udaharanira inyungu.

Ntabwo icyahitanye uyu mukambwe umuryango we wigeze ugitangaza.

Mark Hamill uzwi muri Star Wars nka Luke Skywalker yavuze Mayhew nk’umugabo wihariye.

Ati “Umugabo ufite umutima mugari, utarigeze ananirwa gutuma nseka, inshuti yo kwizerwa nakunze mu buryo bwihariye.”

Mayhew yakinnye muri Star Wars guhera ku gice cyayo cya mbere cyashyizwe hanze mu 1977 ndetse aza kugaragara no mu bindi bice byaje nyuma kugeza mu 2015.

Uruhererekane rwa Film “Star Wars”, rwatangiye gusohoka mu 1977 yitwa Star Wars: A New Hope (1977), ikurikirwa na Episode V: The Empire Strikes Back (1980), Episode VI: Return of the Jedi (1983), Episode I: The Phantom Menace (1999), Episode II: Attack of the Clones (2002) n’ibindi bice byagiye bijya mu myaka yakurikiyeho.

Ni film yagiye ikundwa, abantu banyotewe cyane n’ab’ingeri zitandukanye ku Isi yose.

Peter Mayhew yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza