Urubuga rw’umunyarwanda rwerekana filime rwatowe mu mishinga yahize indi muri Transform Africa 2019

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gicurasi 2019 ZACUTV.COM urubuga rwekana amashusho atandukanye cyane cyane filime rwamurikiwe i Kigali mu nama ya Transform Africa Summit 2019, runatorwa mu mishinga ibiri ya mbere yahize iyindi.

Mu Rwanda ndetse n’ahandi muri Afurika hakunze kumvikana ikibazo cy’abantu bagura filime kuri CD bagasanga baratuburiwe n’abazicuruza.

Abakora filime nabo kandi bakunze kwinubira guhombywa na ba rusahurira mu nduru bigana filime zabo zigata agaciro ku isoko.

Hari kandi abanyafurika benshi baba baba hanze y’ibihugu byabo baba bashaka kureba filime z’iwabo no kwiyibutsa iby’iwabo binyuze mu mashusho bareba buri munsi, ariko ntibashe kubona uko bayageraho.

Misago Wilson usanzwe ukora filime zirimo Seburikoko na City Maid zikunzwe cyane, yagize igitecyerezo cyo gushinga urubuga rwa interineti rwa www.zacutv.com nk’igisubizo ku bibazo byazahaje isoko rya sinema mu Rwanda no muri Afurika.

Mu nama ya Transform Africa Summit 2019 yaberaga i Kigali uru rubuga rwaje ku mwanya wa kabiri mu mishinga yahize iyindi muri gahunda ya Face The Gorillas, aho imishinga itandukanye ivugirwa mu ruhame ba rwiyemezamimo bagahita bayishoramo amafaranga ako kanya.

Misago yavuze ko yizeye ko uyu mushinga uzafasha abakora umwuga wa sinema batandukanye bo mu bihugu by’Afurika kuko ibibazo bahura na byo ari bimwe, cyane cyane kubura isoko ryo gucuruzaho filime zabo.

Akomeza avuga ko urubuga rwa Zacu TV ruzajya rugura filime zitandukanye zakozwe n’abanyarwanda narwo rukazicuruza ku bafatabuguzi barwo, ibintu byitezweho guhanga byibura imirimo 500 buri mwaka, ku bakinnyi, abafata amashusho, abayatunganya, abatunganya amajwi n’abandi.

Misago Nelly asaba Abanyafurika gushishikarira gukora kuri filime zivuga ku nkuru zabo aho gutegereza abanyamahanga rimwe na rimwe bazigoreka.

Yongeyeho ati “Nk’abakora umwuga wa sinema ntekereza ko iki ari gihe nyacyo cyo kuvuga no gushyira mu mashusho inkuru zacu twe abanyafurika kuko nta wundi uzazivuga neza kuturusha. Rimwe na rimwe n’abazikora batuvugira inkuru zitari zo cyangwa bakazigoreka nkana.”

Zacu TV imaze amezi ane itangiye gukora ikaba igaragara kuri mudasobwa no kuri telefone(android ). Imaze kugira abafatabuguzi (Subscribers) barenga 7,000.

Igaragara kandi kuri Test.Zacutv.com ikoreshwa n’abantu batuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi birenga 85 ikaba imaze kujyaho amashusho arenga 1000 arimo filime z’uruhererekane [series] filime zo mu Rwanda n’izo mu bindi bihugu byo mu Karere cyane cyane Tanzania.

Kugira ngo umuntu akoreshe uru rubuga yishyura ifatabuguzi rya Zacutv.com ry’amadolari atanu ku kwezi agahabwa n’ukundi k’ubuntu. Uwishyuye amadolari 20 ahabwa amezi atandatu icyarimwe, uwishyuye amadolari 30 agahabwa umwaka wose.

Aya mafaranga yose ashobora kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga buboneka kuri uru rubuga ari bwo: Visa, Mastercard, Paypal ndetse na MTN Mobile Money.

Abashoramari bashimye umushinga wa Zacu TV
MISAGO Wilson washinze ZACU TV yavuze ko bazajya bahanga imirimo 500 buri mwaka
Nyagahene Eugene umwe mubashoramari bakomeye mu Rwanda washimishijwe n'intego ya Zacu Tv
Zacu TV yacanye umucyo mu nama ya Transform Africa Summit 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza