Bamporiki Edouard asigaye agenda yikanga umugore we muri Amerika

Yanditswe na M. M.
Kuya 16 Gicurasi 2012 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’umukinnyi w’amafilime n’amakinamico Edouard Bamporiki, nyuma y’ibyumweru bibiri amaze muri Leta Zune Ubumwe z’Amerika, akumbuye umugore we bidasubirwaho ku buryo ngo asigaye agenda yikanga bari kumwe.
Edouard Bamporiki uzwi cyane mu ikinamico Urunana nka Kideyo akaba n’umwanditsi n’umukinnyi w’amafilime yahagurutse mu Rwanda tariki 29 Mata 2012 yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yagiye mu bikorwa bizamara amezi abiri, aho biteganyijwe ko azazenguruka muri leta zitandukanye (...)

Umuhanzi w’umukinnyi w’amafilime n’amakinamico Edouard Bamporiki, nyuma y’ibyumweru bibiri amaze muri Leta Zune Ubumwe z’Amerika, akumbuye umugore we bidasubirwaho ku buryo ngo asigaye agenda yikanga bari kumwe.

Edouard Bamporiki uzwi cyane mu ikinamico Urunana nka Kideyo akaba n’umwanditsi n’umukinnyi w’amafilime yahagurutse mu Rwanda tariki 29 Mata 2012 yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yagiye mu bikorwa bizamara amezi abiri, aho biteganyijwe ko azazenguruka muri leta zitandukanye z’icyo gihugu yerekana filime yagizemo uruhare rukomeye kandi ikunzwe mu bice bitandukanye by’Isi ariyo ’Kinyarwanda’; nyuma akazakomerezaho yiga amasomo y’ukwezi kumwe muri Kaminuza ya Vermont mu bijyanye no gukemura amakimbirane.

Mu kiganiro ku murongo wa telefone, IGIHE yamubajije ibibazo binyuranye ku buzima bwe muri iki gihe ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abajijwe uko yumva ameze mu gihe ateganya kumara amezi abiri ari hanze y’u Rwanda, ndetse no kutubwira mubo yasize mu Rwanda abo yumva azaza akumbuye kurusha abandi, yagize ati: “Umugore wanjye Uwingabire Claudine namukumbuye nyuma y’ umunsi umwe, hanyuma umuhungu wanjye udukorera mu rugo.”

Yakomeje agira ati: “Uwa Gatatu nkumbuye ni Nyogokuru, ariko n’ubundi navuye i Kigali mukumbuye kuko aba mucyaro; iyo mbonye udukecuru tw’utuzungu mpita mutekereza nkumva ndamukumbuye, yitwa Nyirandahiriwe Theresa dukunze kwita Cyuma cy’ indege.”

Bamporiki yavuze ko umugore we amukumbura kubera impamvu nyinshi, ariko ikomeye muri zo ikaba ari imwe, ati: “Iyo ntari kumwe nawe numva ntuzuye, ndagenda ngakebuka nikanga ari hafi aho, nanaryama nkarara mwikanga ari around kandi ntararongora ibi ntibyambagaho, niyo nabaga mfite umukobwa numva nkunze namubaraga mubonye.”

Ku kibazo cy’ikintu cy’umwihariko gituma akunda umuhungu ukora imirimo yo murugo iwe, yagize ati: “Ndamukunda niba aruko nta muvandimwe w’umuhungu ngira, iyo mubona akorana ubushake imirimo ye kandi yishimiye kuba tubana ndabikunda, nkumbuye ukuntu iyo ankingurira uba ubona yizihiwe.”

Bamporiki ari kumwe n'umufasha we asigaye agenda yikanga iyo ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Abajijwe niba adutumye ku mugore we yumva twamumuhera ubuhe butumwa, Bamporiki yagize ati: “Umugore wanjye turavugana buri munsi , yitwa Uwingabire Marie Claudine nkamwita ‘my weakness’, hanyuma ubutumwa mumumpera kuko njye nawe turi abakunzi ba IGIHE.com, nzi neza ko abubona, ni uko ari “umwamikazi w’umutima wanjye n’iyo isi nayimaza ibirenge”.

Mu minsi ishize ubwo Bamporiki yahagurukaga mu Rwanda, hari inkuru yanditswe kuri IGIHE.com ivuga kuri urwo rugendo rwe, gusa hari bamwe mu batanze ibitekerezi bavuga ko umugore asize ashobora gusanga hari icyahindutse mu rukundo rwabo. Aha twamubajije uko yakiriye, ndetse n’icyo yavuga kuri ibyo bitekerezo bya bamwe mu basomyi.

Yagize ati: “Muvandi, burya umugore n’umugabo bagira uko babana n’uko bizerana, kuba abantu bakeka ko hari icyo azahindukaho kuko tutari kumwe nta na gato bigabanya ku kuntu mwizera, kuko mwizera muri byose kurusha uko niyizera kandi kuri njye mbona Imana yaramumpaye ngo amfashe gusohoza imirimo yanjye yo kuri iyi si, nanjye mufashe gusohoza iye; ndakurahiye ntamakemwa iwacu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza