Batanu bazwi cyane mu mafilimi ya Tanzaniya bazaza mu Rwanda muri “Movie Awards”

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 1 Werurwe 2013 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi batanu bazwi cyane mu mafilimi yo mu gihugu cya Tanzaniya na bamwe mu bayobozi b’inzu itegura ikanakina amafilimi yo muri icyo gihugu yitwa “Steps entertainment Ltd” bazaza muri Rwanda Movie Awards kwirebera aho urwego rwa sinema yo mu Rwanda rugeze.
Tariki ya 10 Werurwe 2013, hateganijwe imihango yo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards bihabwa abakinnyi b’amafilimi, abayayoboye n’amafilimi yitwaye neza mu mwaka ushize wa 2012.
Aba bakinnyi bazaza mu Rwanda ni Vincent Kigozi (...)

Abakinnyi batanu bazwi cyane mu mafilimi yo mu gihugu cya Tanzaniya na bamwe mu bayobozi b’inzu itegura ikanakina amafilimi yo muri icyo gihugu yitwa “Steps entertainment Ltd” bazaza muri Rwanda Movie Awards kwirebera aho urwego rwa sinema yo mu Rwanda rugeze.

Tariki ya 10 Werurwe 2013, hateganijwe imihango yo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards bihabwa abakinnyi b’amafilimi, abayayoboye n’amafilimi yitwaye neza mu mwaka ushize wa 2012.

Aba bakinnyi bazaza mu Rwanda ni Vincent Kigozi bakunda iwabo muri Tanzania bakunda kwita Ray, Jacob Stephan bakunda kwita J B, Amri Athuman bakunda kwita King Majuto, Irene Uwoya bakunda kwita Oprah na Muhammed Nurdin, bazazana na bamwe mu bayobozi n’inzu yitwa “Steps entertainment Ltd”, izwi cyane mu gutunganya no kuyobora amafilimi atandukanye muri Tanzania.

Kanda hano uhe amahirwe abarimo guhatanira Rwanda Movie Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza