Filimi “Amaherezo” igiye kujya ahagaragara

Filimi “Amaherezo” igiye kujya ahagaragara


Yanditswe kuya 1-01-2013 - Saa 08:23' na Olivier Muhirwa

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, filimi yiswe amaherezo izashyirwa ahagaragara, dore ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga ubwo yakinwaga abantu bari bayitegereje ari benshi.

Iyi filimi y’urukundo izashyirwa ahagaragara tariki ya 7 mutarama 2013, igaragaramo ibikorwa by’imirwano (romantic action film) yakozwe na Flash Media Productions iyoborwa na Uwiringiyimana Jean-Claude umuhanzi wa sinema akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, dore ko anahigisha amasomo arebana n’ibya sinema.

Inkuru y’iyi filimi yubakiye ku nsanganyamatsiko y’urukundo rubangamirwa n’inyota y’ifaranga, ndetse n’umwijima w’ikibi (aho ubuhemu n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ubw’abana b’abakobwa bigera n’aho bibangamira urukundo rw’abari biteguye kurushinga). Amaherezo ariko hari uwiyemeza kugira icyo akora.

Iyi filimi izasohoka icyarimwe kuri DVD ari ibice bibiri, igice cya gatatu kikazaziraho nyuma. Mu ikinwa ry’iyi filimi, ntihitawe ku amagambo gusa (nko mu ikinamico) ahubwo hakibandwa no ku zindi ngeri zifasha filmi kuba icyo ari cyo (amabara y’amashusho, décor, imikoreshereze y’amatara, n’ibindi.

Intego ya Uwiringiyimana Jean-Claude ngo si ugucuranwa abantu batanguranwa gusohora filimei, ahubwo no ni ukunoza agaciro (quality) n’ubuhanga busabwa muri uwo mwuga.

Iyi filimi izasohoka igura abafaranga ibihumbi bibiri kuri DVD imwe y’umwimerere, ariko utwara ibyo bice byombi azajyaa atwara buri DVD ku mafaranga 1,500.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO