Umwuga wo gukora Sinema mu Rwanda umaze gutera imbere, ubu hamaze gushingwa amashuri yigisha ibirebana n’uwo mwuga, abandi bagahugurwa, abawugezemo mbere bamaze kugera ku ntera ishimishije kuko Umunyarwanda amaze guhabwa igihembo mpuzamahanga kuri sinema, igihembo cya mbere kibonye Umunyafurika kandi ukiri muto.
Ntihabose Ishmael, Umunyarwanda ukora Sinema, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko igihembo yahawe cyamutunguye cyane kuko yari azi ko ajya Hollywood atumiwe bisanzwe.
Yakomeje adutangariza ko yakiriwe muri President House mu mujyi wa Champaign muri Leta ya Illinois, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yasanze ibihangange mu gutanga amanota kuri za Sinema.
Yagize ati “Njya muri Amerika numvaga ari ibintu bisanzwe ariko ntungurwa no kubona nakirwa nk’umuntu ukomeye, nyoberwa icyabaye. Nagiye mu modoka ariko mbona ari ibintu ntamenyereye.”
Yakomeje adutangariza ko ageze mu cyumba cyagombaga kuberamo ibirori babanje gukurikirana sinema ye, nyuma akurikiraho na we arayisobanura, mu bibazo yabajijwe harimo icyatumye Ntihabose akora iyo Filimi ivuga ku Rwanda, ko yasobanura aho u Rwanda rugeze. Iyo sinema yiswe “Kinyarwanda” isobanura intambwe u Rwanda rumaze gutera rwiyubaka n’ukuri kuri Filimi Hotel Rwanda.
Ngo nta cyizere cyo kuba yahembwa yari afite, kuko hari hateraniye abantu b’ibihangange benshi mu gukora sinema, we atibonagamo.
Nyuma yo gusobanura aho u Rwanda rugeze mu iterambere, ngo yahise ashyirwa ku rutonde rw’abagomba guhembwa. Ngo ntibyatinze yumva arahamagawe ko ahawe igihembo cya Zahabu. N’ubwo yadutangarije atyo ariko ngo hari ikitaramushimishije. Yagize ati “Ikintu cyambabaje ni uko nari njyenyine nta wundi munyarwanda wari uhari. Nibura iyo aza kuhaba yari kumfasha gukomeza gusobanurira abavuga ko mu Rwanda nta kigenda, akabereka aho u Rwanda rugeze, akamfasha gutanga ubuhamya.”
Kuba yarahawe icyo gihembo cya Zahabu mu gokra sinema ari muto kandi bitari bimenyerewe mu mwuga wa sinema, nk’uko Ntihabose yabidutangarije, ngo byatumye babanza kureba ibyangombwa bye kugira ngo barebe niba ari we koko, abona kugihabwa. Ati “Bahise bandikaho izina ryanjye ako kanya.”
Mu byo yabajijwe amahanga yakwigira ku Rwanda, Ntihabose ngo yababwiye ko ari Ubumwe n’Ubwiyunge n’ibindi Abanyarwanda bamaze kwigezaho ubwabo.
Igihembo ni ikintu cy’agaciro
Ntihabose yadutangarije ko igihembo yahawe abanyamahanga benshi bashatse kukigura ariko arabyanga. Yagize ati “Iki gihembo kigaragaza agaciro k’umurimo wanjye, agaciro k’Abanyarwanda n’igihugu cyanjye. Amafaranga ntaruta igihembo cya Zahabu nahawe. Icyo bari kumpa cyose sinari kukibaha kuko ni ishema ryanjye. Amafaranga ni umushyitsi wa buri wese kandi ntiyari gusimbura umurimo nakoze.”
Si icyo gihembo Ntihabose Ishmael amaze guhabwa cyonyine ku rwego mpuzamahanga, kuko kuri ubu amaze guhabwa ibigera kuri birindwi birimo n’icyo yaboneye mu Rwanda kuri Rwanda film Festival, byose bifuje ko byavunjwamo amafaranga ariko kuri we ngo ibyo ni ibintu bidashoboka.
Ati “Igihembo cya mbere nishimira ni agaciro mfite mu Rwanda. Kuri njye ibihembo nahawe bisobanuye ko nkwiye gukora kurushaho.”
Ntihabose yibutsa abakora sinema mu Rwanda ko iki ari cyo gihe cyiza cyo gukora, kandi ufite intego yo gukora sinema yubaka azamufasha ariko usenya we ntasano bafitanye. Asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka kandi bakagura imitekerere yo guhanga ibyabateza imbere, bigateza imbere n’igihugu muri rusange.
Ntihabose Ishmael afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi akaba n’impuguke mu gukora Sinema. Ubu akorera ku Kicukiro mu kigo CINEDUC Rwanda, gitunganya Sinema.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abafite impano zifite aho zihurira na Sinema bashyizwe igorora
18.05.2013 |
|
Umukinnyi wa filimi Michelle aravuga ko akiri muri Sinema
17.05.2013 |
|
U Bufaransa : Hatangijwe iserukiramuco ry’amafilimi rya 66
16.05.2013 |
|
Umukinnyi wa filimi ‘Shyaka Diane’ mu gihirahiro nyuma yo kurwanirwa n’abasore batatu
16.05.2013 |
|
Kigali : Sinema mu buryo bwa 3D & 5D yashyize iratangizwa
11.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |