Isosiyete Malina Interiors yinjiye mu iterambere rya sinema nyarwanda

Yanditswe na
Kuya 24 Werurwe 2012 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda, abahanzi b’ingeri nyinshi bakunze kuvuga ko badindizwa mu iterambere ryabo no kutagira abaterankunga bakomeye, ubuyobozi bwa Malina Interiors Ltd buratangaza ko bugiye gukora uko bushoboye kugirango iki kibazo kibonerwe umuti.
Makuza Lauren ushinzwe guteza imbere no kumenyekanisha umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo aherutse gutangariza IGIHE ko ubuhanzi bwo mu Rwanda bwugarijwe n’ikibazo cyo kubura abaterakunga. Gusa ubu Malina Interiors Ltd ni bamwe mu baterankunga b’imena (...)

Mu Rwanda, abahanzi b’ingeri nyinshi bakunze kuvuga ko badindizwa mu iterambere ryabo no kutagira abaterankunga bakomeye, ubuyobozi bwa Malina Interiors Ltd buratangaza ko bugiye gukora uko bushoboye kugirango iki kibazo kibonerwe umuti.

Makuza Lauren ushinzwe guteza imbere no kumenyekanisha umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo aherutse gutangariza IGIHE ko ubuhanzi bwo mu Rwanda bwugarijwe n’ikibazo cyo kubura abaterakunga. Gusa ubu Malina Interiors Ltd ni bamwe mu baterankunga b’imena b’igikorwa cyo guhemba amafilime n’abakinnyi b’amafilime bitwaye neza ‘Rwanda Movie Awards’ kizaba kuri iki cyumweru tariki 25 Werurwe 2012.

IGIHE yaganiriye na Andrew Kareeba ushinzwe itumanaho n’imenyekanisha ry’ibicuruzwa muri Malina Interiors Ltd; arasaba abakinnyi ba filime bose gutinyuka kubagana kuko imiryango ikinguye, bakaba biteguye gukorana n’uwariwe wese.

Ati:’’twiteguye gufasha buri mukinnyi wa filime aho ava akagera ku rwego urwo arirwo rwose n’icyo atwifuzaho cyose’’.

Kareeba akomeza avuga ko inkunga iyo ariyo yose umukinnyi wa filime azabagana akeneye biteguye kuyimuha yaba ari amafaranga, aho gukinira, ibikoresho akeneye kugirango filime ye izasohoke neza n’ibindi byose.

Si ubwa mbere uru ruganda rukora ibikoresho byo mu mazu, n’ibiro cyane cyane n’intebe zigezweho ruzwi nka Malina Interiors Ltd rukoza nk’ibi kuko basanzwe bashyigikira n’ibindi bikorwa biteza imbere umuco kandi bifasha Abanyarwanda kwishima nk’ibyo gutora ba Nyampinga ahantu hatandukanye, gufasha abahanzi kumurika album zabo.

Kuri ubu Marina Interiors iri gufasha amarushanwa ya Salax Awards aho bemereye abayategura kuzatanga igihembo cy’umuhanzi w’umwaka witwaye neza kurusha abandi, bakazamuha intebe ifite agaciro kangana na 540, 000 Frw ndetse bagatanga tapis y’umutuku ( Salax Red Carpet) ifite agaciro ka 1.400.000Frw.

Ubuyobozi bwa Malina Interiors Ltd kandi burakangurira n’abandi bashoramari batandukanye gushyigikira ibikorwa nk’iki kuko nabo babiboneramo inyungu.

Dukuzumuremyi Andrew, umuyobozi mukuru wa Malina Interiors

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza