Jackie Chan ntazongera gukina film z’imirwano

Yanditswe na
Kuya 19 Gicurasi 2012 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema, Jackie Chan agiye gusohora film y’imirwano bwa nyuma. Yabitangarije i Cannes mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 18 Gicurasi 2012.
Jackie Chan yari yajyanywe i Cannes no kumurika iyo film y’imirwano yitwa ‘Chinese Zodiac’ izasohoka tariki 12 Ukuboza 2012.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru 7sur7, mu kumurika iyo film yaboneyeho kubwira abafana be ko ariyo film y’imirwano aherukiyeho.
Aho yagize ati: “Izaba ari yo film y’imirwano ya nyuma nsohoye.”
Jackie Chan ufite (...)

Jackie Chan ufite imyaka 58 y’amavuko yongeyeho ko ashaje cyane ku buryo atamenya igihe asigaje mu mwuga wa sinema.

Yabivuze agira ati: “Maze gusaza cyane. Sinamenya igihe ubushobozi bwanjye bushigaje. Ndateganya kongera gukina Karate Kid 2 ndetse na Rush Hour 4.
Ariko noneho ndashaka kuba umukinnyi nyawe. Ndashaka ko abantu bamenya ko ntazi kurwana gusa. Nshoboye no gukina. Ngiye kubereka Jackie Chan nyawe.”
Jackie Chan yatangiye gukina sinema mu mwaka w’1972, amaze gukina film zirenga ijana. Muri iyi film agiye gusohora, azakina ku mateka y’igihugu cye cy’u Bushinwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza