Miss Sonia Rolland agiye gukina muri filimi akekwaho ubwicanyi

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 27 Ugushyingo 2012 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000, agiye gukina filimi yitwa Kader Cherif akekwaho ubwicanyi.
Nyuma yo kugaragara mu mafilimi atandukanye nka Les pygmées de Carlo, Léa Parker n’izindi, Sonia Rolland ubu arakina muri filimi y’uruhererekane (serie) izajya inyura kuri televizyo France 2 yiswe “Kader cherif”.
Byatunguye benshi kuko ubusanzwe yari amenyerewe ku mafilimi asetsa n’ayo kwishimisha.
Uwitonze Sonia Rolland yavukiye mu Rwanda mu 1981, mu 1989 we (...)

Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000, agiye gukina filimi yitwa Kader Cherif akekwaho ubwicanyi.

Nyuma yo kugaragara mu mafilimi atandukanye nka Les pygmées de Carlo, Léa Parker n’izindi, Sonia Rolland ubu arakina muri filimi y’uruhererekane (serie) izajya inyura kuri televizyo France 2 yiswe “Kader cherif”.

Byatunguye benshi kuko ubusanzwe yari amenyerewe ku mafilimi asetsa n’ayo kwishimisha.

Uwitonze Sonia Rolland yavukiye mu Rwanda mu 1981, mu 1989 we n’ababyeyi be baza guhungira mu Burundi kubera ibibazo bishingiye ku moko byari mu Rwanda. Yaje kwimukira mu Bufaransa mu 1994.

Tariki ya mbere Ukuboza 1999, ni bwo yatorewe kuba Nyampinga w’agace ka Bourgogne mu Bufaransa aza no guhagararira ako gace mu marushanwa ya Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’2000 aza no kwegukana iryo kamba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza