Nta rukundo rudasanzwe ruri hagati yanjye na Kigosi – Marie France

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutangazwa ko haba hari urukundo rudasanzwe hagati ya Marie France, umukinnyi wa filimi w’umunyarwandakazi, na Kigosi Vincent ukomoka muri Tanzaniya nawe ukina filimi, Marie France yatangaje ko nta bucuti budasanzwe buri hagati yabo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Marie France Niragire yabeshyuje ibyari byaratangajwe agira ati “Hagati yanjye na Kigosi nta bucuti budasanzwe burimo, kuko twavuganaga cyangwa tuvugana nk’inshuti zisanzwe. Kigosi tuvugana nk’umuntu duhuriye mu kazi. Mbese (...)

Nyuma yo gutangazwa ko haba hari urukundo rudasanzwe hagati ya Marie France, umukinnyi wa filimi w’umunyarwandakazi, na Kigosi Vincent ukomoka muri Tanzaniya nawe ukina filimi, Marie France yatangaje ko nta bucuti budasanzwe buri hagati yabo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Marie France Niragire yabeshyuje ibyari byaratangajwe agira ati “Hagati yanjye na Kigosi nta bucuti budasanzwe burimo, kuko twavuganaga cyangwa tuvugana nk’inshuti zisanzwe. Kigosi tuvugana nk’umuntu duhuriye mu kazi. Mbese kuvugana na we ni kimwe n’uko navugana na Oprah cyangwa abandi.”

Marie France yakomeje atangaza ko ibyavuzwe bitamushimishije, gusa ko nta n’ikibazo kinini byamuteye kuko azi neza ko nta kuri kubirimo.

Ubusanzwe Marie France afite umusore bakundana atashatse gutangaza izina, kuko atari umuntu uzwi cyane muri showbiz.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza