Rwanda Movie Awards ku nshuro ya kabiri yongeyemo agashya

Yanditswe na
Kuya 18 Ugushyingo 2012 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi butegura bukanatanga ibihembo ku bakinnyi n’amafilime byitwaye neza, binyuze mu cyitwa Rwanda Movie Awards buratangaza ko uyu mwaka noneho bongeyemo n’igihembo cy’amashusho y’indirimbo nziza (clip video) y’umwaka.
Ibi bihembo biteganijwe ko bizatangwa tariki 9 Werurwe 2013, nta gihindutse bizabera i Gikondo Expo ground.
Mu kiganiro na IGIHE, Eric Nshimyumuremyi ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Rwanda Movie Awards yadutangarije ko batekereje kuzajya baha ibihembo n’amashusho (...)

Ubuyobozi butegura bukanatanga ibihembo ku bakinnyi n’amafilime byitwaye neza, binyuze mu cyitwa Rwanda Movie Awards buratangaza ko uyu mwaka noneho bongeyemo n’igihembo cy’amashusho y’indirimbo nziza (clip video) y’umwaka.

Ibi bihembo biteganijwe ko bizatangwa tariki 9 Werurwe 2013, nta gihindutse bizabera i Gikondo Expo ground.

Mu kiganiro na IGIHE, Eric Nshimyumuremyi ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Rwanda Movie Awards yadutangarije ko batekereje kuzajya baha ibihembo n’amashusho y’indirimbo meza kugira ngo barusheho guteza imbere urwego rw’amashusho na Sinema muri rusange. Igihembo kizajya gishyikirizwa umuhanzi wayihimbye.

Nshimyumuremyi ati “Kuva tariki 1 Ukuboza 2012, nibwo tuzatangira kwakira ibihangano bizahatanira ibikombe harimo n’izo ndirimbo, mubihangano bizaba byiyandikishije muri buri cyiciro tuzafatamo ibihangano icumi ukeretse ku ndirimbo tuzafata eshanu gusa bihatanire igikombe.”

Akomeza avuga ko tariki 5 Gashyantare 2013, aribwo hazatangirwa icyumweru cya sinema bise “Movie week”, aho bazazenguruka igihugu cyose bagenda berekana filime nyarwanda, abakinnyi bazwi cyane muri izo filime, banasobanura byinshi ku rwego rwa sinema nyarwanda.

Ibyiciro bizaba bihatanira ibihembo:

*Filime ndende: -Hazahembwa filime ndende nziza y’umwaka wa 2012, umukinnyi mwiza w’umwaka mu bahungu n’abakobwa, uwayoboye filime neza (Best Director) na Filime yakunzwe n’abanyarwanda cyane

*Filime mpamo (film documentaire ) nziza y’umwaka wa 2012

*Filime ngufi (short film) nziza y’umwaka wa 2012

*Amashusho y’indirimbo (Clip Video) meza y’umwaka wa 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza