Sinema n’amakinamico nyarwanda bikwiye kwikubita agashyi - Makuza Lauren

Yanditswe na
Kuya 18 Werurwe 2012 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Makuza Lauren Thecle, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere no kumenyekanisha umuco muri Minisiteri y’urubyiruko umuco na Siporo asanga muzika imaze kugera ku rwego rushimishije ku buryo n’urwego rwa sinema n’amakinamico bikwiye kureberaho.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro kigenewe itangazamakuru kuri uyu wa Kane cyateguwe n’ubuyobozi bw’Ikirezi Group bategura Salax Awards aho basobanuriraga abanyamakuru aho ibikorwa byo gutegura itangwa ry’ibihembo bya Salax rigeze.
Muri iyi nama ubuyobozi bw’Ikirezi (...)

Muri iyi nama ubuyobozi bw’Ikirezi bwaboneyeho no gutangaza ko mu rwego rwo kurushaho kuba ababigize umwuga, hari ibyiciro bitazongera gutorwa nk’uko byari bisanzwe muri Salax Awards, harimo icyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza n’itayafite z’umwaka, album y’umwaka n’uwayoboye amashusho meza mu mwaka ahubwo hazajya hashakwa abatekinisiye b’inzobere abe ari bo babatoranya.

Makuza Lauren mu ijambo rye yashimiye uruhare rwa Salax Awards mu guteza imbere muzika nyarwanda ariko anabasaba kutirara ahubwo ko barushaho gushaka uburyo bayigira mpuzamahanga.

Umuhanzi w’umwaka muri Salax Awards azatorwa ku munsi w’ibihembo nyir’izina aturutse mu bahanzi bazaba begukanye ibihembo byinshi mu byiciro bitandukanye. Abafite amahirwe kuko ari nabo bagaragara mu byiciro birenze kimwe ni Riderman, Jay Polly, King James, Kamichi, Itsinda rya TNP, Knowless na Paccy.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza