Tanzania : Filimi Kanumba yasize akinnye irerekana iby’urupfu rwe


Yanditswe kuya 29-09-2012 - Saa 02:13' na Aimant Kwizera

Nyuma y’aho uwari umukinnyi w’icyamamare mu gukina amafilimi mu gihugu cya Tanzania Stven Kanumba yitabiye Imana muri Mata uyu mwaka, filimi yasize akinnye yitwa “Ndoa yangu” kuri ubu yageze ku isoko kandi hari mo bimwe mu byo yakinnye byabaye ubwo yapfaga.

Iyi filimi yise “Ndoa yangu “Tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Urushako rwanjye”. Abayikurikiranye bavuga ko yihanuriye urupfu rwe ngo kuko byaribifitanye isano n’iyi filimi ya nyuma yakinnye mu buzima bwe.

Uburyo yapfuyemo yasunitswe n’uwari inshuti ye, kandi ubwo yajyanwaga kwa muganga akimara gusunikwa akitaba imana awakoze isuzuma ry’umurambo we (autopsie), ni nawe bakinanye muri iyi filimi ari umuganga we.

Muri iyi filimi n’ubundi hari aho Kanumba yakinnye, aza gushwana n’inshuti ye mu mukino arasunikwa ajyanwa kwa muganga kandi niko byagenze ubwo yapfaga, akaba ariyo mpamvu benshi bavuze ko urupfu rwe ashobora kuba tari aruzi.

Iyi film Ndowa yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nzeri 2012, nk’uko tubikesha Shailesh waganiriye na IGIHE, akaba ahagarariye uruganda rukora amafilmi rwo muri Tanzania rwitwa Steps entertainment rukaba runafite ikicaro I Kigali i Nyuregenge hafi ya BCK supermarket.

Kanumba yatangiye gukina amafilm mu w’1990 akina amakinamico y’ivugabutumwa mu nsengero ; mu w’2002 nibwo yatangiye gukino amakinamico y’ubuzima busanzwe, kugeza mu w’2012 Mata ku tariki 7 ubwo yavagamo umwuka akaba yarasunitswe n’umukobwa witwa Elizabeth Lulu Michael Kimemeta nawe n’umukinnyi wa filmi, kuri ubu urimo gukurikiranwa n’inkiko kubera urupfu rw’umukunzi we.

IBITEKEREZO
R.I.P bro !!!!! aliko na none igihe cyo gutahe cye cyarikigeze, ikibazo gisigaye ni wowe nanjye kumenya iherezo ryacu kuko turihafi yogutaha rwose. so nukureba neza niba umwami yesu nagaruka azasanga amatabaza akirimo amavuta. leka duhore twiteguye kandi twibuka Kanumba ku bw'inyigisho nziza yatangaga akoresheje impano yariyahawe yo gukina filme.
Musubize23.10.2012 saa 00:37
NURU
MAn uwo mwana w'umuhungu yazize ubusa kweri,mugiswahiri baravuga ngo ( utazize urushako azira urubyaro ) MAN ihangane IMANA igushyire mubwami bwayo tu. ariko iyo ndaya y'umukobwa uwayinyereka ngo nyikubite nkurushyi.
Musubize12.10.2012 saa 14:09
gacamunkoko
ndabona abasemuzi b igiswahiri ari benshi njyewe sinajyamo, ariko ndabaza uriya KALISA ubahe ?umuntu utaramenye amakuru ya KANUMBA ?kuko yaratangajwe cyane,naho urupfu ryuwo musore rwaratunguranye nkizindi zose, kuko buri wese ararugendana aho ari hose ? kalisa rero , iyo nshinzi yumukobwa yaramusunitse jama akubita umutwe hasi cg se kukintu ajyanwa kwamuganga. twara ayo niyo twabwiwe ntawabimenya.
Musubize12.10.2012 saa 14:02
GACAMUNKOKO
uwo mukunzi wa kanumba yaramusunitse aragwa ahita apfa ? byagenze gute ?
Musubize12.10.2012 saa 03:55
kalisa
ndoa yangu bisobanura ,uwotwashakanye.kufunga ndoa bisobanura........gushaka umugore.uko babivuze niko biri.
Musubize11.10.2012 saa 22:28
peter
Ndibaza ko ndoa yangu bitavuze urushako rwanjye nkuko mwabivuze ahubwo bisobanuye ubukwe bwange.namwe mukore ubushakashatsi.
Musubize11.10.2012 saa 05:07
kalisa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!