Umukinnnyi w’amafilm akaba n’umwanditsi w’ibitabo ku bijyanye no gushimangira amahoro, Edouard Bamporiki ubu arabarizwa muri Turukiya mu Mujyi wa Istanbul ahari festival y’ama film yitwa ‘Crime and Punishment Film Festival’.
Iyi ni festival ibaye ku nshuro yayo ya mbere mu Burayi ikaba igamije kurwanya ibyaha bya Jenoside, iby’intambara n’ibindi byose byibasira inyokomuntu.
Mu kiganiro na IGIHE.com tumubaza uburyo yatumiwemo nk’Umunyarwanda, yagize ati : “Hagiye hatumirwa amafilm menshi agaragaramo ibyaha by’intambara, hanyuma bantumira kimwe n’abakinnyi bitwaye neza muri ayo mafilm ku isi ngo baze kuvuga ku buhanga bwabo mu gukina hanyuma batange n’ubutumwa bw’amahoro ku isi”.
Bamporiki yatangaje ko basanze film yitwa Kinyarwanda, akaba yaragaragayemo nk’umukinnyi w’imena we na Cassandra Freeman wo muri Hollywood, ari inzira ndetse ikaba yakwifashishwa mu kurwanya ibyaha by’intambara na Jenoside.
Mu butumwa bwe amaze gutanga muri festival yagize ati : “Nka Bamporiki ni uko niba dushaka amahoro arambye, habaho urugendo rwo gushaka amahoro yo mu mutima buri muntu ku giti cye, kuko ntawe utanga icyo adafite”.
Yongeyeho ko u Rwanda rwagize ibyago bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi bikabuza amahoro ndetse anasaba abari aho kuzaza mu Rwanda kwirebera ibyabaye ku Banyarwanda ndetse n’inzira y’amahoro arambye u Rwanda rumaze kugeraho.
Yanavuze ko iyi festival atari irushanwa ahubwo batumiye amafilm meza yo gutanga ubutumwa mu gufungura iyi festival ku mugaragaro.
Mu myaka iri imbere, bazatangira gutanga ibihembo ku mafilm meza arwanya ibyaha byibasira inyokomuntu.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abafite impano zifite aho zihurira na Sinema bashyizwe igorora
18.05.2013 |
|
Umukinnyi wa filimi Michelle aravuga ko akiri muri Sinema
17.05.2013 |
|
U Bufaransa : Hatangijwe iserukiramuco ry’amafilimi rya 66
16.05.2013 |
|
Umukinnyi wa filimi ‘Shyaka Diane’ mu gihirahiro nyuma yo kurwanirwa n’abasore batatu
16.05.2013 |
|
Kigali : Sinema mu buryo bwa 3D & 5D yashyize iratangizwa
11.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |