Filime igiye guhuza ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, u Burundi na Congo Kinshasa kuri ubu ikigo gisanzwe gikora filime muri Congo kimaze guhitamo abazaba bayiyoboye. Usangamo umunyarwandakazi Niragire Marie France usanzwe amenyerewe cyane muri sinema nyarwanda, ndetse n’umwe mu bahagarariye u Burundi, Gakwaya Celestin.
Inkuru dukesha ikigo gisanzwe gikora ibijyanye na filime yo mu gihugu cya Congo, Ushindi Production, itangaza ko iyo filime izaba ivuga ku mahoro, dore ko agace k’ibiyaga bigari gakunze kurangwamo umutekano muke, akaba ari yo mpamvu bicaye bakumva ko bakora iyo filime.
Baganira na IGIHE, Niragire Marie France na Gakwaya Celestin badutangarije ko ari ibintu bidasanzwe kuba ari bo batoranyijwe guhagararira iyo filime.
Biteganyijwe ko guhitamo abakinnyi bizaba tariki ya 18 kugeza ku ya 31 Werurwe 2013.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abafite impano zifite aho zihurira na Sinema bashyizwe igorora
18.05.2013 |
|
Umukinnyi wa filimi Michelle aravuga ko akiri muri Sinema
17.05.2013 |
|
U Bufaransa : Hatangijwe iserukiramuco ry’amafilimi rya 66
16.05.2013 |
|
Umukinnyi wa filimi ‘Shyaka Diane’ mu gihirahiro nyuma yo kurwanirwa n’abasore batatu
16.05.2013 |
|
Kigali : Sinema mu buryo bwa 3D & 5D yashyize iratangizwa
11.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |