Yanga agiye kugaragara muri filime akinamo ari umugome

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Mu byumweru bibiri gusa filimi “Ibara” yateguwe kandi igakinwamo na Yanga umenyerewe cyane mu gusobanura filime, aratangaza ko izaba yasohotse.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku itariki 13 Mutarama 2013, Yanga yavuze ko ibikorwa byo gufata amashusho azagaragara muri iyi filime (shooting) cyarangiye, ndetse ngo yashatse abarimo gutunganya amashusho babiri kugira ngo byihute mu byumweru bibiri ibe irangiye.
Yanga akomeza avuga ko Filime “Ibara”izaza itandukanye n’izindi zari zisanzwe (...)

Mu byumweru bibiri gusa filimi “Ibara” yateguwe kandi igakinwamo na Yanga umenyerewe cyane mu gusobanura filime, aratangaza ko izaba yasohotse.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku itariki 13 Mutarama 2013, Yanga yavuze ko ibikorwa byo gufata amashusho azagaragara muri iyi filime (shooting) cyarangiye, ndetse ngo yashatse abarimo gutunganya amashusho babiri kugira ngo byihute mu byumweru bibiri ibe irangiye.

Yanga akomeza avuga ko Filime “Ibara”izaza itandukanye n’izindi zari zisanzwe zimenyerewe.

Yanga ati “Ni filime igaragaza intabwe nziza ko tuvuye mu cyiciro cy’amakinamico tugiye muri filimi nyazo…Izagaragaramo ibikorwa nyabikorwa (action). Nkinamo ndi umuntu mubi.”

Mu ifatwa ry'amashusho ya filimi "Ibara"

Akomeza avuga ko filimi azakinamo ari umugome ifite ubutumwa ubutumwa bwo kugaragaza ko kwihorera ari bibi, kuko ngo ushobora gukora ibintu uzahora wicuza mu buzima bwawe ndetse ukaba wanikora munda.

Uyu mukobwa uri kumwe na Yanga akinamwo umwanya w'ibanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza