Kibonke yateguye igitaramo cy’urwenya azakoranamo agashya n’umugore we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Mugisha Emmanuel Clapton Kibonke yateguye igitaramo cy’urwenya rwa Gikirisitu, ruzaba rurimo abanyarwenya batandukanye bo mu Rwanda no hanze, ateganya kuzakoreramo udushya twinshi.

Iki gitaramo yise ‘Life is funny christian comedy’ kizaba ku wa 9 Ukuboza 2018 muri Serena Hotel, kwinjira ari 5 000 Frw mu myanya isanzwe na 10 000 Frw mu cyubahiro.

Azafatanya n’abanyarwenya bakomeye barimo Joshua, Messsengers, Doddy, Japhet, Love You, Spenser, 5k, Missed Call, Babou, Mika, Niyitegeka Gratien [Seburikoko] ndetse na Djasa Djasa uzaba yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hazaba harimo n’abandi bahanzi barimo Serge Iyamuremye, Yayel wo muri Kingdom of God Ministries, Itorero Inkindi Itatse rizafasha Clapton ku rubyiniro ndetse na Dj Spin uri mu bavanga imiziki bahagaze neza muri iki gihe mu Rwanda.

Kibonke yabwiye IGIHE ko muri iki gitaramo hazaba harimo udushya twinshi turimo n’uko hazaba harimo n’umugore we baherutse kurushinga bazatungura abantu bakabereka akantu kazatangaza benshi.

Ati “Iki gitaramo kizaba kirimo abanyarwenya batandukanye, hazaba harimo udushya twinshi n’udukoryo abantu badakwiye kuzacikwa. Ikindi ni uko na Madamu tuzaba turi kumwe abantu bitegura agashya njye nawe tuzakora.”

Ubukwe bwa Kibonke na Mutoni Jacky bamaranye imyaka itatu bakundana, bwabaye ku wa 18 Ukwakira mu murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Kibonke yateguye igitaramo gikomeye cy'urwenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza