Gutunga umugore atakoye byamuteye ubumuga


Yanditswe kuya 24-01-2013 - Saa 14:50' na Emile Nsabimana

Umugore ukunda ibintu cyangwa utagira indangagaciro z’umuco yatendetse abagabo babiri baziranye, akaba yari afite umugabo ukunda kujya muri misiyo kenshi yahashingura ikirenge nyamugore agatangira guha gahunda abasambane be.

Rimwe rero reka umugabo azamubeshye ko agiye kuri misiyo izamara iminsi ine, ariko akaba yari yarabwiwe ibyo umugore akora yanga kugendera ku mabwire. Kuri iyi nshuro yashakaga kumwifatira ubwe.

Akiva mu rugo, umugore yahise ahamagara ihabara rya mbere ariha gahunda ya sa yine. Uwa kabiri amuha iya saa munani [ubwo wenda uwasa yine yari kugeza nka saa saba hanyuma undi akaza kurara nta wamenya.]

Uti “Byagenze gute rero ?”

Uwa sayine yaje sa tanu n’igice, akihagera umugore ati “Ko watinze kandi sa saba mfite gahunda yihutirwa ? Ngwino tugire vuba !” Ngo batere intamwe imwe umuntu aba arakomanze. Yari nyir’urugo ugarutse.

Umugore ngo akureho akarido arumirwa, ati “Reka nshake agafunguzo.” Yigiriye inama yo gushyira rya habara mu mufuka awegeka imbere y’urugi, nuko akingurira cheri we.

Batangira kuganira ku by’urugendo rwasubitswe, hashize akanya umugabo yirambika mu ntebe ngo aruhuke.

Rya habara rya kabiri ryo ryaje mbere ho isaha, ubwo na we aba arakomanze. Nyir’urugo ati “Uwo ni nde ?”

Umugore n’isoni ngo akingure, ati “Ese ni wowe ? Nagize ngo ntukije gutwara imyumbati yawe. Akira ngukorere ndumva binaremereye !”

Umugabo n’ubwoba arikorera, ageze imbere hari umuferege aturamo cya gifuka akeka ko ari ibyumbati bibisi koko arigendera.

Mu gitondo ajya kureba inshuti ye bari bamubwiye ko yinjiye ibitaro, agezeyo baraganiraaaa ; umurwayi ati “Sha wahora ni iki ko nahuye n’impanuka !” Ati “Nagiye kubinda ahantu nyir’urugo arahansanga umugore anshyira mu mufuka, hashize akanya haza ikindi kigabo cy’ikigome umugore arakinkorera ngo ni imyumbati. Cyaragiye kinkubita mu muferege imbavu ubu basanze zavunaguritse, umutwe wo sinakubwira mbese gukira kwanjye ni hamana.”

Uwari amuteze amatwi ati “Yoo ! Pole sana ndugu ! Sinamenye ko ari wowe bankoreye mba naratuye gahoro !”

IBITEKEREZO
yoooooooooooooooooooooooooooooooooooo. biteye agahinda kitoko ngo isi nabantu
Musubize2.04.2013 saa 13:29
mukizaeric
yooooooooooooooooooo uwo mugabo ni yihangane !!!!!! nibyo byabashobora
Musubize22.03.2013 saa 06:44
ALINE
isi nabantu ahaaaaaaaaaa !! gusa kurambagiza nubwo ari umuco usa naho wataye umurongo ngenderwaho ndavuga uko byakorwaga mbere hashize , numvako ntampamvu yo gushaka uwo ubonye utarabaza neza imico ye
Musubize9.03.2013 saa 05:50
jeanclaude
uwo mugore nishitane akwiyekwihana
Musubize23.02.2013 saa 01:55
kayisenge
Uwomugore.arakabijepee.kandi.murakoJ
Musubize20.02.2013 saa 15:22
Bikolimana
ntabwo bizoroha pee. bagabanije uko kwiyandarika
Musubize20.02.2013 saa 05:01
eugene ngarukiye
sha kabisa uwo mugabo yarababaye uretse ko yizize
Musubize26.01.2013 saa 09:41
hope rwigamba
Nonese ko mutatubwiye niba hari icyo nyirurugo haricyo yaje kumenya byarangiriye aho ? ariko abagore baragwira
Musubize25.01.2013 saa 06:48
BAYIBAYI
indi nkuru umugore yajyaga atendeka umugabo we rimwe haza ihabara ryambere n'uko bagira va et vient, barangije hakomanga uwakabiri, wa mugore abwira wawundi ngo niyurire muli plafon, abwira wawundini wa kabiri karibu shu, nawe bagira mouvement de va et vient, barangije umugabo we bwite arinjira yazanye n'agatenge k'umugore, umugore we abwira umugabo ati karibu mugobo wanjye mwiza, amwambura inkweto, n'ishati, abijyana mu cyumba, umugabo abwira umugore we, ati mugore wanjye mwiza imana yaduhaye impano, akira akagatenge yaduhaye umugore agateye ijisho abona nikeza !!! abwira umugabo we mugabo wanjye mwiza urakooozee cyane kumpa agatenge keza !!! umugabo nawe ngo ntabwo ari njye, TUSHUKULU ALIYEKUWA JYU, wa mugabo yari muli plafon abwumvise ati ndafashwe, avuga n'ijwi riyunguruye ati : ntabwo ndi njyenyene hari n'undi uli munsi y'igitanda
Musubize25.01.2013 saa 05:30
kab.
Iyo jeux ninziza pe irateguye..yewe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!111
Musubize25.01.2013 saa 05:16
Richard
nicyo cyabashobora !!!!!!!
Musubize25.01.2013 saa 04:19
bebe
Hahahahahahahahahahahah !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize24.01.2013 saa 08:15
Malabar
ushaka ibwa aryama nkazo, ngizo ingaruka za deal nk'izo. ihangane wa murwayi we.
Musubize24.01.2013 saa 07:59
john

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!