Ibaruwa umukozi yandikiye umushahara we mu mpera z’ukwezi

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 29 Mutarama 2013 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Mushahara nkunda kandi nkumbuye,
Uraho neza! Uraho wo gahoraho we! Uraho nshuti nkumbuye! Uraho wowe unturiza imyenda ugatuma mfata agatama! Uraho wowe undinda kuburara!
Ni ukuri ndagukumbuye pe! Ikibazo ni uko nawe rwose utansura kenshi! Gutegereza ko ukwezi gushira koko ubona ntaba ngukumbuye cyane? Reba nawe ukuntu ukwezi gushize waje mfite ibintu by’iminsi mikuru myinshi, ubukwe ntwerera, minerval z’abana, … ariko ntiwamaze kabiri uba uragiye. Rwose wagiye unsura ukamara akanya! Ariko (...)

Mushahara nkunda kandi nkumbuye,

Uraho neza! Uraho wo gahoraho we! Uraho nshuti nkumbuye! Uraho wowe unturiza imyenda ugatuma mfata agatama! Uraho wowe undinda kuburara!

Ni ukuri ndagukumbuye pe! Ikibazo ni uko nawe rwose utansura kenshi! Gutegereza ko ukwezi gushira koko ubona ntaba ngukumbuye cyane? Reba nawe ukuntu ukwezi gushize waje mfite ibintu by’iminsi mikuru myinshi, ubukwe ntwerera, minerval z’abana, … ariko ntiwamaze kabiri uba uragiye. Rwose wagiye unsura ukamara akanya! Ariko buriya uzi ko wagiye ntaranakubwira imishinga mfite?

Icyakora nanjye nabigizemo uruhare. Naragiye nigira mu nzoga cyane, ngurira abana ibintu byinshi, nsohokera ahantu henshi, ngura imyenda ihenze, nishyura amadeni, ... sinakwitaho cyane uba urigendeye. Sha ubimbabariremo pe! Sinzabyongera!

Ngusezeranyije ko noneho ubutaha nuza nzagukunda nkagukundwakaza mbese ku buryo ukwezi kuzajya kurangira ugihari. Ni ukuri iyo wigendeye birambabaza pe! Uzi ko na madamu wanjye asigaye antonganya ngo kuki ntuma wigendera utamaze kabiri?

Shaa Nkwibire akabanga ariko ntuzagire uwo ubibwira: Uzi ko za KCB, BK, ECOBANK, FINA BANK , BCR na Banque Populaire na zo zakubuze! Haaa! Ejo nagerageje kujya ku byuma byabo nshyiramo ikarita ukaza bitagombye kujya ku murongo bihita byandikaho ngo “insufficient funds”, bivuze ko udahari! Ziriya banki na zo zabuze cash! Ngwino uzitabare!

Yari ugukunda ufite amadeni menshi!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza