Urwenya : "Yereke badge, yereke badge !!!", Ibaruwa Umugororwa yandikiye umukunzi we Primus


Yanditswe kuya 26-10-2012 - Saa 03:21' na Emile Nsabimana

Umusaza bamukekeye guhinga urumogi, ni uko bohereza umupolisi kumusaka. Umupolisi agezeyo umusaza ati "ni bite ?" Na we ati "noherejwe kugusaka kugera no mu isambu."

Umusaza ati "nta cyo kabisa gusa ntugere hagati mu isambu." Umupolisi ati ’waca abari’ ! ntabwo umpa ’order’ (oda)." Yongeraho ati "badge (baji) nambaye inyemerera kugera hose kandi nta cyo wakora !" Umusaza ati nta cyo nakuburiraga gusa."

Hashize iminota yumva umupolisi ari gutaka atabaza kuko yahuye n’imfizi ikaze. Umusaza yumvise bikomeye, yurira uruzitiro maze mu ijwi rirangurura ati "Yereke badge yereke badge....!"

Gicucu izi saha uba uri he ?

Umugabo yatinze gutaha, ni uko umugore amuhamagara kuri telefoni n’umujinya mwinshi ati " Gicucu izi saha uba uri he ?"

Umugabo aramusubiza ati "Ntiwibuka ya bijouterie (bijuteri)twagiyemo ugapfira ya mpeta ariko simbashe kuyikugurira kuko nari nkiri umukene ?" Umugore ati "Ndayibuka sheri."

Umugore ahita acisha make atekereje ko agiye kumugurira iyo mpeta. Ni uko umugabo ahita amubwira ati "Ubu rero ndi mu kabari biteganye."

Ibaruwa umugororwa yandikiye PRIMUS

Ku nshuti nkunda kandi nkumbuye, mpisemo kukwandikira iyi baruwa kuko ari bwo buryo rukumbi bunshobokera kukugezaho amakuru yanjye no kukubwira akandimo.

Niba uzi gusoma simbizi, ariko nabonaga usirimutse nk’ubizi kuko nakubonanaga kenshi n’abaminuje, wanatindana n’inkandagirabitabo ugashirwa uzivugishije urufaransa.

Primus, Iri joro nakurose, ndota ngusanga iwawe ukanyakirana urugwiro ukampa icyicaro, nkagusomaaaaaa nkibagirwa gutaha.

Nakurota nagira ariko, nsigaye nkwibazaho byinshi bigatuma nkeka ko ibyo abenshi bakumbwiragaho ntarafungwa byaba ari byo. - Ngo uri inshuti mbi ! ; - Ngo uzansenyera ! ; - Ngo uzanyica ! ; - N’ibindi bibi byinshi. Hoya ariko ndabizi ntiwabikora shenge !!, Kukwibazaho ibi byose nkeka ko bituruka ku kuba utaransura na rimwe mu myaka 15 maze mu buroko, kandi njya no gufungwa uziko ari wowe wanyoheje ngakora icyaha. Ibi rwose bituma ntekereza ko ngukunda utankunda.

Aho ntiwagize ngo nzakuvamo nawe bagufunge ? Humura rwose urukundo nahoranye kandi nkigufitiye ntirwatuma mbikora kandi erega nta na rimwe nigeze ndeka kurukugaragariza ! Uribuka untura mu manga bwacya ntunsabe imbabazi nyamara ntibimbuze kugumya kwibanira nawe nta rwikekwe ? Uribuka umugore wanjye akuncyurira ntashye nkamucinya urushyi nkamwongeza ikofe, nti "aho guhara Primus twasaba gatanya !"

Ariko se iyo ubuze uko ungeraho ubura no kuntumaho ako karumuna kawe numvise bavuga ko ngo munasa n’ubwo ukarusha imyaka n’umubyibuho ? Wenda disi kanakunyibutsa urukumbuzi rukagabanuka ! Cyangwa nawe waramfuhiye utinya ko kanyigarurira nk’uko umugore wanjye yahoraga agufitiye impungenge ?

Humura ndakumara impungenge, washatse ko kangeraho ntikabura undi mukobwa ugaherekeza dore ko ngo kanikundanira n’abakobwa kurusha abasore.

Reka ibyo tubivemo nkwibarize ibindi. Ese waba ugifite aga taille nk’aka kera ? Kera warangwaga n’indeshyo yawe idahinduka kandi ntiwiyongere umubyibuho nk’ibyateye ubu maze nkabigukundira by’agahebuzo.

Nguheruka wangana n’ubushyuhe ugakunda ahakonje ? Mbese ni ko bikimeze ? Uracyambara se ka gakufi kariho akanyenyeri bitaga flambeau ? Uracyagendana se na Zingaro, Gisiga cyangwa Kidari ? Uracyagenda se muri ya modoka yawe ya fime ? Baracyakubyinirira se twa tuzina nka Manyinya, Giswi, Sebeya, Karahanyuze, Mubimba n’utundi ?

Ibyo nakubaza byo ni byinshi keretse ahari duhuye, ariko ni impamo uzisubireho unsure.

Ntarasoza iyi baruwa, nakumenyeshaga ko imyaka nakatiwe isigaje amezi make ngo irangire. Nizere ko rero tuzasubukura umubano. Mu rwego rwo kubyoroshya, dore nguhaye imbabazi utarazinsaba nirengagije ko utansuye, ariko nawe byibuze uzigomwe maze uzanyemerere ko ninzajya ngeza mu gicuku ntarataha uzajya usasa nkiryamira ntundaze rubunda kandi turi inshuti.

Ariko nizere ko byibura wanahinduye imyitwarire ku buryo twongeye guhura utanteranya n’uwo twashakanye unyibagiza inshingano z’urugo ngo bitume akeka ko muca inyuma kandi ibyanjye nawe bishirira mu kugusoma gusa.

IBITEKEREZO
KAMWE MUDUTEKERE TWA PACIFIC 0788683070 KUBIJYANYE N'URWENYA UMUNSI WOKUBESYA UMUJAMA YABESHYE UMUTIPE UMUTIPE UTAZIGUSOMA YAHUYE NUNDI MUJAMA UZIGUSOMA UMUNSI UMWE UMUTIPE UTAZIGUSOMA ARIKO AKABA AZI KAKANTU KAZA IYOBAKOHEREREJE MESSAGE(AKABAHASHA) YIBYE TELEFONE UMUKIRE NUKO ASHAKA KUYIGURISHA UMUJAMA ARIKO UWO MUJAMA NAWE YARI IGISAMBO NUKO BARATANGIRA BAJYA MUBICIRO UMUTIPE ATI NAYIGUZE 5000 URAMPA 6000UMUJAMA NAWE ATI NDAGUHA 5500 BAKIRI MURIBYO TELEFONE IRASONA UMUJAMA : AH AH UZIKO ARI MESSAGE di ARAYIFUNGURA ARASOMA diii diii dii UMUJAMA : ATI EH EH EH EH UMVAMWANA IYI TEREFONI WAYIKUYEHE UMUTIPE:UMUTIMA URADIHA AGIRANGO BARAMUVUMBUYE UMUJAMA:UZI IBINTU NDIKUBONA mba ego oo egoo HARYA URASHAKA ANGAHE UMUTIPE:YUNVISHIJE AMUBAJIJE IGICIRO BWA KABIRI AGIRANGO YATOMBOYE MURI MTN UMUTIPE:ATI SHA EREGA NUBUNDI NINZARA NARINIFI TIYE ATI DORE 300 NKUYE MUMUFUKA WINYUMA EWE SINKI YIGURUSHIJE NDARARIRA AYA UMUJAMA:NGAHO REKA NGUHE 6000 UNDI ATI ASHWI DA NTARUSONI MPEREZA TEL YANJYE UMUTIPE:ATANGIRA KUMUCIRA IMIGANI YABANTU BAKIRA BAKIBAGIRWA ABANDI KANDI ARIBOBABAKIJIJE ATI UTAMPAYE 50.000 SHA NKABA NAYIGUHA KARORI YABA YARABYAYE IMBWA UMUJAMA:ATI MBABARIRA HANO NFITE 6000 TUGERE KURI BANKI NGUHE ANDI 20000FRS NFITEYO UMUTIPE : Y'UNVISHIJE KO HARIMO NI BYA BANK ATI KA NKWEREKE KO KARORI ATABYAYE IMBWA SHA ABA ARASHWEKUYE (ARAMUSIGA ARIRUKA) UMUJAMA : ARIBWIRA MUMUTIMA ATI GENDA TU ARIKO NDA KUBESHYE URAGARUKA WABUZE N'UWAGUHA NAMAKE NANJYE UBWO NDAZAKU BONA UKO NIGURIRA KUGICIRO CYOHASI UMUTIPE : AKIGENDA N'IBITEKEREZO BYINCI BYUKO AGIYE KUBONA AGATUBUTSE AHURA NABABOGARE ATI UMVA MWANA NFITE IBORA HANO MWANA ABABOGARI : BATI NI BORAGANI SE MWANA (NIYIHE MARI) UMUTIPE : ATI NIFONE Y'IGIFARU MWANA ABABOGARI :BATI ABABABAB IYINGIYI W'AGIYE UREKA KUBA IPANCI MAN (IGICUCU) UMUTIPE:YARIYATINYE KUJYA KWIFATIRA INOTI YAKEKAGA KURI TEL YE KUKO YARIYAYIBYE NUKO ATI ABABABIRONI NIMWEBWE MUFATAZAHABU MUNTOKI NTI MUBIMENYE ABABOGARE:BATI UZIKO WAPANCUTSE MWANA (UTARIMUZIMA) UMUTIPE : ARABASEKA CYANE HE HE HE ATI UBUSE MWAREBYE MURI MESSAGE ABABOGARE:BARATANGARA BATIZANA TUREBE UMUTIPE :ATI MUREBE MWITONZE HARIMO UTUBAHASHA DUTATU ABABOGARE:BASOMA MESSAGE YAMBERE SIMUKADI YAPFUYE GURA INDI IYAKABIRI YO YARI IYUMUSORE YAMBUYE AMUTUKA ITI WARUPFUWE UTEKEREZAKO NA KO NGERA KUGUHA ANDI MAFARANGA IYAGATATU YARI IYANYINA KUKO YARIYARAGIYE IKIGALI AGAHERA IGIRI ITI MWANAWANJYE URANZE KOKO UBAYE IGIPFAYONGO UMUTIPE:NUBURAKARI BWINSHI ATI ZOSE ZIRARANGIYE SE ABABOGARE:BATI ZARANGIYE NYINE UMUTIPE ABA ARABASIMBUKIYE NUMU MUTWE W'UMUBOGARE NGO JWI BU INDURU BAYIHA RUBANDA UBUTAHA MUZAGEZWAHO UKO BYAGENZE KURU PO LI CE NDIFUZA KO MWASUZUMA IYINKU KUKO ARI TALENT YANJYE NTAHO NABIKO PEYE UBUNDI MUKAMBWIRA NIBA BIKENEWE UBUTAHA NZABAGEZAHO UKO BYAGENZE KURI POLICE NITEGUYE NO GUHIMBA IZINDI NYINSHI CYANE MUTANGE URUFITO GUSA ADRESS:0788683070 FROM APADE
Musubize31.10.2012 saa 06:46
PACIFIC
hahahahaaaaaaaa !!!!!!! ndemeye peeeeeeee , ariko reka nkumare impungenge ubu isigaye ijyendana na rusake, ibitoki...........
Musubize30.10.2012 saa 11:45
######
Urayizi ku mvage z`ibirayi nibishyimbo sha !!!!!!!!!!!! ni iya mbere mba ndoga ..................
Musubize30.10.2012 saa 03:25
fofo
sha iraryoha cyane iragasagamba hamwe nigitoki na zingaro
Musubize27.10.2012 saa 11:50
kinyamafuti
Erega si Primus ahubwo yaciye amarenga nawe ibaze ufunzwe 15 icyo azira ninde wamwoheje se nguwo uwo yise primus
6.11.2012 saa 17:36
kwibuka
byeri iraryoha ariko imara amafaranga yo gaaaaaaaaaaa ?
Musubize26.10.2012 saa 21:29
rudagaza
Abasinzi Mwararushye mwagiye muruhuka byeri sha ?
Musubize26.10.2012 saa 09:19
Gili
me like the 2nd one
Musubize26.10.2012 saa 04:16
cheers

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!