"Uzabone abaguherekeza nk’uko mwamperekeje"

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Umugabo yagiye muri hoteri asangamo mudasobwa, ahita yihutira kwandikira umugore we yari yasize mu rugo ubwo yajyaga mu ruzinduko rw’akazi. Agiye kohereza urwo rwandiko yibeshyaho gato e-mail y’umugore we ayohereza ku mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi.
Uwo mugore wari wapfushije umugabo yabaye akiva gushyingura umugabo we, yihutira kujya kuri mudasobwa yibwira ko hari abo mu muryango we baba bamwandikiye bamwihangananisha, ariko akimara gusoma ibaruwa ya mbere ahita yikubita hasi. (...)

Umugabo yagiye muri hoteri asangamo mudasobwa, ahita yihutira kwandikira umugore we yari yasize mu rugo ubwo yajyaga mu ruzinduko rw’akazi. Agiye kohereza urwo rwandiko yibeshyaho gato e-mail y’umugore we ayohereza ku mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi.

Uwo mugore wari wapfushije umugabo yabaye akiva gushyingura umugabo we, yihutira kujya kuri mudasobwa yibwira ko hari abo mu muryango we baba bamwandikiye bamwihangananisha, ariko akimara gusoma ibaruwa ya mbere ahita yikubita hasi. Maze umuhungu we aje amukurikiye asanga kuri mudasobwa hariho ibaruwa igira iti “

Ku mugore wanjye nkunda cyane,

Ndabizi biragutangaje kubona iyi baruwa kuko utacyekaga ko nabona uko nkwandikira ariko nasanze ino na ho basigaye bafite za mudasobwa, kandi bemerera abantu kwandikira abakunzi babo. Ubu tuvugana maze akanya gato ngezeyo, banyeretse icyumba nzabamo, gusa irungu riranyishe ngiye kukwitegura na we ejo uzaze. Ndizera ko uzabona abaguherekeza nk’uko nanjye mwamperekeje, bizu ni ah’ejo. Uzagire urugendo rwiza!”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza