Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4
FOREX (Rwandan Francs)
CLICK HERE FOR MORE
Provided by RG Forex Bureau +250788307460
Ibirori
Ni Nyampinga 2nd Issue Launch
Bizaba: Tariki ya 30.01.2012 saa 14:00
Bizabera: GS de la Salle - Gicumbi
QuelQue Part Bar & Resto
.. saa 0:0
Bizabera: QuelQue Part Bar & Resto
TARIKI 29 MUTARAMA : Mu mateka

Tariki 29 Mutarama ni umunsi wa 29 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 337 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1861 : Leta ya Kansas yongewe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iba iya 34 yiyunze ku zindi.

1907 : Charles Curtis ukomoka muri Leta ya Kansas yabaye senateri wa mbere wavukiye muri Amerika.

1940 : Gari ya moshi eshatu zari ahitwa Sakurajima mu ntara ya Osaka mu gihugu cy’u Buyapani zagonganiye hafi y’ahitwa Ajikawaguchi, iyi mpanuka ihitana abantu 181.

1985 : Hafashwe bwa nyuma amajwi y’indirimbo We are The World, bikozwe n’itsinda ry’abahanzi b’ibyamamare(super group) biyise USA for Africa.

1989 : Koreya y’Epfo na Hungary byatangije imibaniro ishingiye kuri dipolomasi ubu umubano wa mbere w’ibihugu by’iburasirazuba ukomeye.

1996 : Perezida w’u Bufaransa Jacques Chirac yatangaje ko hasojwe burundu igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi z’igihugu cy’u Bufaransa.

1996 : Muri Birmingham, Leta ya Alabama hafi y’ibitaro habaye iturika rya bombe ryahitanye umuntu umwe abandi benshi barakomereka bikomeye, iki gitero cyashinjwe umwicanyi Eric Robert Rudolph.

2001 : Mu gihugu cya Indonesie habaye imyigaragambyo yakozwe n’abanyeshuri benshi basaba ko Perezida Abdurrahman Wahid yakwegura akava ku butegetsi kubera gushinjwa kurya ruswa.

2002 : Mu ijambo rizwi nka State of the Union Address Perezida wa Amerika agenera abaturage ba Amerika, Perezida George W. Bush yatangaje ko abaterankunga b’ibikorwa by’iterabwoba ari Irq, Iran na Koreya ya Rurugu.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1944 : Perezida Yoweri Museveni uyobora igihugu cya Uganda muri iki gihe.

Perezida Yoweri Museveni

1950 : Jody Scheckter, umugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo uzwi cyane nk’umwe mu bitabira amarushanwa yo gutwara imodoka.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2002 : Harold Russell, umukinnyi w’amafilimi ukomokamu gihugu cya Canada.

2008 : Margaret Truman, umwanditsi wo muri Amerika, umukobwa wa Harry S. Truman.