kwamamaza
Amakuru mashya
Ifoto y’umunsi
Ifoto y’umunsi

5 days ago
0
0
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Bahagaze Gute?
kwamamaza
Amashusho
kwamamaza
-->
IGIHE Events
  • Conference
    Conference
  • Igiterane
    Igiterane
  • Queens Album Launch
    Queens Album Launch
Tariki 24 Nyakanga : Mu mateka

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1823: Mu gihugu cya Chili, haciwe ubuhake

1935: Bwa mbere mu mateka hafunguwe ku mugaragaro ishuri ryigisha abana gutwara gariyamoshi (children’s railway), ryafunguriwe ahitwa Tbilisi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1977: Hasojwe intambara y’iminsi ine, yabaye hagati ya Libiya na Misiri.

1990: Igihugu cya Iraqi cyatangiye kugaba ibitero ku mupaka ugihuza na Kuwait.

2002: Intumwa ya rubanda, ituruka mu ishyaka ry’Abademokarate yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa James Traficant yasezerewe mu nteko ishinga amategeko, byemejwe ku majwi Magana ane na makumyabiri (420) ku ijwi rimwe rimurengera.

2005: Ku nshuro ya karindwi Lance Armstrong yatsinze irushanwa ry’isiganwa ku magare rikomeye mu rwego rw’isi, rizwi nka Tour de France.

2010: Abantu barenga ibihumbi mirongo inani ku isi hose, bwa mbere ku munsi umwe basuye video ya YouTube yitwa Life In A Day.

Iyi video yakozwe mu bufatanye na YouTube ndetse na LG Electronics, kompanyi ikora ibijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Iyi kompanyi ni iya kabiri mu rwego rw’isi ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi, birimo telefone zigendanwa, ibikoresha by’amateleviziyo n’ibindi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1980: Wilfred Kipkemboi Bungei, ukomoka mu gihugu cya Kenya, umukinnyi w’imikino ngororangingo yo gusiganwa n’amaguru.
Yatsindiye umudali wa zahabu mu cyiciro cya metero magana inani (800).

1991: Lin Yue, Umushinwa ukora imikino yo gusiganwa n’amaguru.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1862: Martin Van Buren, uwa munani ku rutonde rw’abayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1966: Tony Lema, wari umukinnyi wa Golfe ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Martin Van Buren