Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Tariki 23 Kanama : Mu mateka

Tariki 23 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na mirongo itatu n’itandatu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’icyenda uyu mwaka uikagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Asceline na Claude .

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1708 : Meidingnu Pamheiba yambitswe ikamba ryo kuyobora ubwami bwa Manipur.

1799 : Napoléon yavuye mu Misiri yerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa agiye kwambikwa ikamba ry’ubwami.

1966 : Icyogajuru Lunar Orbiter 1 cyafashe ifoto ya mbere igaragaza umubumbe w’isi, hagendewe ku murongo ugenderwamo n’ukwezi (orbit around the Moon).

1970 : Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hatangiye imyigaragambyo ikaze yiswe Salad Bowl strike, yateguwe n’urugaga rw’Abanya Mexique baba muri iki gihugu (Mexican American union) barangajwe imbere na César Chávez. Iyi ni imwe mu myigaragambyo ikomeye cyane yabayeho mu mateka ya Leta Zuinze Ubumwe z’Amerika.

1990 : Perezida Saddam Hussein wa Iraq yagaragaye kuri Televiziyo y’igihugu ari kumwe n’abantu bafashwe bugwate bo ku mugabane w’u Burayi, abo yise western "guests", agamije gukumira intambara yo mu kigobe (Gulf War).

1990 : Igihugu cya Armenia cyatangaje ko kibonye ubwigenge, nyuma yo kwiyomora kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1990 : U Budage bw’uburengerazuba n’ubw’uburasirazuba bwatangaje ko buzongera kwiyunga bigakora igihugu kimwe tariki 09 Nzeri 1990.

1994 : Eugene Bullard, umwirabura umwe rukumbi watwaraga indege mu ntambara ya mbere y’isi yose yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Second Lieutenant.

Eugene Bullard

1996 : Osama bin Laden yashyize ahagaragara ubutumwa bwo gutangiza intambara yo kurwanya Abanyamerika aho bari hose ku butaka butagatifu.

2000 : Gulf Air Flight 072 yakoreye impanuka mu kigobe cya Perse hafi ya Manama muri Bahrain, ihitana abantu 143.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1932 : Houari Boumediène wabaye Perezida wa Algeria.

1981 : Stephan Loboué, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1892 : Deodoro da Fonseca, wabaye Perezida wa Brazil.

1997 : John Kendrew, umuhanga w’umwongereza mu bijyanye n’Ibinyabuzima wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.