Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Youth4Rwanda
kwamamaza
-->
IGIHE Events
  • Hari ayandi mashimwe
    Hari ayandi mashimwe
Tariki 26 Gicurasi : Mu mateka

Tariki 26 Gicurasi ni umunsi w’146 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 219 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1864: Montana yabaye imwe mu Leta, muzigize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1879: Igihugu cy’u Burusiya n’u Bwongereza bashyize umukono ku masezerano yiswe ay’i Gandamak ari nayo yemeje ivuka ry’igihugu cya Afghan kuri ubu kizwi ku izina rya Afghanistan.

1889: Bwa mbere igihugu cya Georgia cyabaye Repubulika ya Georgia.

Nyuma y’isenyuka ry’ubwami bw’u Burusiya ryatangiye mu mwaka w’1917, Georgia yahise itangira inzira yo kuba repubulika maze mu mwaka w’1918 ibigeraho iyobowe n’ishyaka Social ryas Democratic Menshevik.

1966: British Guiana, ubukoloni bw’Abongereza yabonye ubwigenge nyuma y’imyaka irenga magana abiri ikoronijwe n’Abongereza maze ihinduka Guyana gusa.

1972: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamwe n’u Burusiya bashyize umukono ku masezerano yo kureka ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, aya masezerano akaba yariswe Anti-Ballistic Missile Treaty.

1986: Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe by’u Burayi wagaragaje ibendera ryawo.

2006: Umutingito ukase wibasiye ikirwa cya Java, giherereye mu Majyepfo ya Indonesias mu Mujyi wa Yogyakarta hafi yahitwa Galur. Uyu mutingito wahitanye imbaga y’abantu bitanu na Magana arindwi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1909: Adolfo López Mateos wabaye Perezida wa Mexico.

1940: Mark Levon Helm,Umunyamuzika ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mark yari umunyamuziki uvuza ingoma uvuga agacuranga mu itsinda ririrmba injyana ya Rock.

1966: Zola Budd, umukinnyi wakinaga umukino ngorarangingo ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi

2001: Moven Enock Mahachi, wabaye Minisitiri w’ingabo muri Zimbabwe.

2006: Édouard Michelin wari umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Michelin. Uru ruganda rukora ibikoresho nkenerwa mu binyabiziga rwashinzwe mu mwaka w’1888, rukaba ruifite icyicaro i Clermont-Ferrand mu gihugu cy’u Bufaransa.