Amakuru mashya
2Face yapfushije se
2Face yapfushije se

il y a 1 semaine
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Tariki 1 Nzeri : Mu mateka

Tariki ya mbere Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo ine na Gatanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Sinice na Viateur.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1715 : Umwami Louis XIV w’igihugu cy’u Bufaransa yaratanze amaze imyaka 72 ayobora iki gihugu. Ku mugabane w’u Burayi, niwe wayoboye igihugu igihe kirekire kurusha abandi bami bose.

1873 : Cetshwayo yabaye umwami w’ubwami bw’Abazulu nyuma yo gutanga kwa se Mpande.

1939 : George C. Marshall yabaye umuyobozi w’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1939 : Igihugu cy’u Busuwisi cyohereje ingabo zacyo mu ntambara, inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yatoreye Henri Guisan kuyobora izi ngabo.
Umukuru w’igisirikare mu gihugu cy’u Busuwisi ashyirwaho gusa mu bihe by’intambara.

1939 : Adolf Hitler uzwi nk’umunyagitugu ukomeye cyane mu mateka y’isi yashyize umukono ku masezerano yo kwica abantu bafite indwara zo mu mutwe n’abafite ubumuga (systematic euthanasia of mentally ill and disabled people).

1961 : Mu ntambara yo gushaka ubwigenge bw’igihugu cya Eritrea, ingabo ziyobowe na Hamid Idris Awate zatangiye kurasa abaturage ku mugaragaro.

1969 : Muammar al-Gaddafi binyuze mu mpinduranmatwara yo muri Libiya yagiye ku butegetsi, nyamara ariko muri iki bihe uyu mugabo ari mu mazi abira, ndetse ahantu aherereye ntiharamenyekana.

Kadhafi agifata ubutegetsi

1969 : Tran Thien Khiem yabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Vietnam y’Epfo, iki gihugu cyayoborwaga na Perezida Nguyen Van Thieu.

1981 : Mu gihugu cya Centrafrique hahiritswe ubutegetsi bwa Perezida David Dacko ahiritswe na Jenerali Jean-Bédel Bokassa.

1982 : Hashinzwe umutwe w’abakomando wa gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1991 : Uzbekistan yatangaje ubwigenge bwayo yigobotora kugengwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1946 : Roh Moo-hyun yabaye Perezida wa Koreya y’Epfo.

1978 : Adam Yahiye Gadahn wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ; yamenyekanye cyane kubera imirimo yo kuyobora ibikorwa bya al-Qaeda yari ashinzwe.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1947 : Frederick Russell Burnham uzwi nk’umubyeyi w’umuryango mpuzamahanga w’Abasikawuti (father of the international Scouting movement).

2008 : Oded Schramm, umuhanga w’umunyamibare ufite inkomoko mu gihugu cya Israel na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.