Amakuru mashya
... | 26 | 27 | 28 | 29 | 30 | 31 | 32 | 33 | 34 | 35
Bahagaze Gute?
kwamamaza
kwamamaza
-->
IGIHE Events
  • King James, Nirere Shanel na Mani Martin
    King James, Nirere Shanel na Mani Martin
  • Nirurambe
    Nirurambe
Tariki 7 Gashyantare : Mu mateka

Tariki 7 Gashyantare ni umunsi wa 38 mu minsi igize uyu mwaka usigaje iminsi 327 ngo urangire.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1795: Ingingo ya 11 y’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaremejwe.

1807: Mu ntambara za Napoleon, u Bufaransa bwatangije intambara k’u Barusiya n’Abapurusi.

1812: Umunini mu rukurikirane rukomeye rw’imitingito washegeshe umujyi wa New Madrid muri Leta ya Missouri.

1898: Umwanditsi Emile Zole yarafunzwe ku bera igitabo cye yise “J’Accuse”.

1904: Inkongi y’umuriro mu mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland yasenye amazu 1,500 mu masaha 30.

1940: Walt Disney yashyize ahagaragara sinema ya kabiri y’amashusho ya Pinocchio.

1962: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahagaritse ibyinjira n’ibisohoka muri Cuba.

1979: Umubumbe wa Pluton winjiye mu nzira y’umubumbe Neptune uzengurukamo ku nshuro ya mbere kuva yombi yavumburwa.

1990: Ni bwo Leta y’Abasoviyete yasheshwe.

1991: Haiti yatoye bwa mbere Perezida Jean-Bertrand Aristide binyuze mu buryo bwa demokarasi.

Jean-Bertrand Aristide

1995: Uwakekwagaho ibitero byo kuri World Trade Center byo mu 1993, Ramzi Yousef yafatiwe Islamabad muri Pakistan.

1999: Prince Abdullah yabaye Umwami wa Jordan nyuma y’urupfu rwa se Umwami Hussein.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1906: Puyi, Umwami w’u Bushinwa.

1934: King Curtis, umucuranzi wa Saxophone w’Umunyamerika.

1965: Chris Rock, umukinnyi wa sinema n’umunyarwenya w’Umunyamerika.

1969: Adriano, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu gihugu cya Brasil.

1974: Steve Nash, Umukinnyi wa basketball y’Umunyakanada.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1994: Arnold Smith, umudipolomate w’Umunyakanada.

1998: Lawrence Sanders, umwanditsi w’Umunyamerika

Imwe mu minsi mikuru

Tariki 7 Gashyantare ni umunsi ibirwa bya Granada byizihizaho ubwigenge bwahawe n’u Bwongereza mu 1974.

Ibindi

Umunsi mwiza kuri Eugénie, Eugenia, Eugénia, Genia, Génia, Genie, Génie; Aodren, Aoldren, Audrain, Audran, Audren, Audréna, Audrène; Derhen, Derie na Derrien.