Amakuru mashya
... | 31 | 32 | 33 | 34 | 35 | 36 | 37 | 38 | 39 | 40
Bahagaze Gute?
kwamamaza
-->
IGIHE Events
  • Kigali Leadership Summit
    Kigali Leadership Summit
  • Dinner au pied du du Sabyinyo
    Dinner au pied du du Sabyinyo
  • Gaby Kamanzi &Serge in Concert
    Gaby Kamanzi &Serge in Concert
TARIKI 2 NZERI : Mu mateka

Tariki 2 Nzeri ni umunsi wa Magana abiri na mirongo n’itanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri mu minsi igize umwaka.

Uyu munsi Kiliziya irizihiza Mutagatifu Ménalippe.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1789: Hashinzwe ububiko bw’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1867: Umwami w’abami w’u Buyapani Meiji yashyingiranywe na Masako Ichijō uyu mwamikazi yaje guhabwa izina rishya rya Haruko.

1898: Ingabo z’Abongereza zifatanyije n’iz’Abanyamisiri bagabye ibitero ku baturage b’igihugu cya Sudani, iki gitero cyabereye ahitwa Omdurman.

1945: Igihugu cya Vietnam cyabonye ubwigenge bwacyo, gihinduka Repubulika ya Vietnam.

1946: Hashyizweho Guverinoma nshya mu gihugu cy’u Buhinde yashyizweho na Jawaharlal Nehru wari visi Perezida w’iki gihugu.

1957: Perezida wa Vietnam y’Epfo Ngo Dinh Diem yabaye umuyobozi mukuru w’iki gihugu wa mbere wakoreye uruzinduko rw’akazi mu mahanga akaba ayari yagiye mu gihugu cya Australia.

1991: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemeye ubwigenge bwa Leta za Baltic, Estonia, Latvia ndetse na Lituania.

1992: Umutingito ukomeye wibasiye igihugu cya Nicaragua uhitana abantu bagera ku ijana na cumi na batandatu.

1998: Indege ya Swissair Flight 111 yakoreye impanuka hafi y’ahitwa Peggys Cove muri Nova Scotia, iyi mpanuka yahitanye abantu bose bari bayirimo uko ari Magana abiri na makumyabiri n’icyenda.

1998: Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyireho u Rwanda rwatahuye Jean Paul Akayezu wayoboraga icyahoze ari Komini ya Taba kuva muri Mata mu mwaka w’1993 kugera mu mwaka w’1994.

Uyu mugabo yafatiwe mu gihugu cya Zambiya mu mwaka w’1995, iki gihugu akaba aricyo cyabaye icya mbere ku mugabane wa Afurika mu gukorana n’uru rukiko.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1924: Daniel Arap Moi wabaye Perezida w’igihugu cya Kenya.

Daniel Arap Moi

1989: Alexandre Pato, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Brazil.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1540: Dawit II wabaye umwami w’abami w’igihugu cya Ethiopia.

2001: Christian Barnard, wari umuganga ukomeye w’indwara z’umutima yakomokaga mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.