Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
kwamamaza
-->
Tariki 5 Gicurasi : Mu mateka

Tariki ya 5 Gicurasi ni umunsi w’ 126 urebeye ku ngengabihe ya Gregoire, byumvikana ko hasigaye iminsi 240 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze iyi tariki

1789: Kuva 1614, mu Bufaransa hakozwe inama ya’’Etats Generaux‘‘ ku nshuro ya mbere.

1809: Mary Kies yabaye umugore wa mbere wahawe igihembo muri Amerika cyo gukora ibitenge byo kwambara abyikoreye.

1821: Umwami w’abami Napoleon I yapfiriye mu buhungiro ku kirwa cya St Helene mu majyepfo y’inyanja y’ Atlantic.

1835: Mu Bubiligi, umuhanda wa mbere wa gari ya moshi warubatswe ku mugabane w’uburayi hagati y’u Buruseri na Mechelen.

1866: Bwa mbere mu mujyi wa Waterloo muri Leta ya New York bashyiraho umunsi wo kwibuka ingabo zapfiriye muri Guerre civil.

1925: Guverinoma y’Afurika y’epfo yemeje Afrikaans nk’ururimi rwo mu rwego rw’igihugu.

1936: Ingabo z’ubutaliyani zafashe umujyi wa Addis Ababa muri Etiyopiya

2002: Mu Bufaransa, Jacque Chirac yatsinze mu matora y’umukuru w‘igihugu ku manota 82, 2%, yari ahatanye na Jean Marie Le Pen wari wiyamamaje ku nshuro ya kabiri.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1980: DerMarr Johnson, Umukinnyi wa Basketball.

1983: Scott Ware, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamerika.

1989: Chris Brown, umuhanzi akaba n’umukinnyi wa sinema.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

2005: Edgar Ponce,umukinniy wa sineme akaba n’umubyinnyi wo muri Mexique.

2010: Umaru Musa Yar’Adua, perezida wa 12 wayoboye igihugu cya Nigeria.

2011: Claude Choules, umusirikare warwanye mu ntambara y’isi ya mbere akaba yari yaravutse mu 1901, yapfuye afite imyaka 110.