Amakuru mashya
... | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 |...
Tariki 22 Nyakanga : Mu mateka

Tariki 22 Nyakanga ni umunsi wa 203 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 162 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1933 : Wiley Post, umupilote w’indege, yarangije urugendo rwo kuzenguruka isi kuri uno munsi, akoresheje iminsi 7, amasaha 18 n’iminota 45, yagenze ibirometero bikabakaba 14,500. Indege yakoresheje icyo gihe yaje kwamamara cyane akaba yari yarayise Winnie Mae.

1934 : John Dillinger, Ibandi kabuhariwe ryashakishwaga uruhindu na Leta ya Amerika, ryararashwe byo gupfa kuri iyi tariki na FBI ubwo ryari i Chicago.

1944 : Inama ya Bretton Woods niyo yashingiwemo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (International Monetary Fund ‘IMF’). Iki kigega kitabiriwe n’ibihugu byinshi kubera ibyiza byakibonagamo ahanini kubirebana no guhanahana ibitekerezo hagati yabyo mu rwego rwo gutuma amafaranga abikoreshwamo adata agaciro.

Igitekerezo cyo gushinga IMF ndetse n’uburyo bw’imikorere yayo, ahanini byatekerejwe na Harry Dexter White wari ukuriye ubushakashatsi mu Kigo cya Leta cy’Imari na John Maynard Keynes w’umwongereza. IMF yatangiye ibikorwa byayo muri Gicurasi 1946 igizwe n’ibihugu 39.

1985 : Bruce Springsteen yabaye umucuranzi wa mbere waciye agahigo ko kuba umuririmbyi wa Rock wabashije kugurisha tike nyinshi za Concert mu gihe gito, akaba yarabashije kugurisha tike 70 000 mu gihe cy’amasaha atatu gusa.

1994 : Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru (American Football) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, O. J. Simpson yagizwe umwere ijana ku ijana ku byaha yaregwaga byo kuba yarishe uwahoze ari umugore we, Nicole n’inshuti ye y’umugabo, Ronald Goldman. Uru rubanza bivuga ko rwakurikiwe n’abantu barenga miliyoni 100.

Mu gihe cy’urubanza rwe, O J Simpson yahoraga ku bifuniko by’ibinyamakuru bitagira ingano

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1946 : Danny Glover, umukinnyi w’amafilm uzwi muri films nka Lethal Weapon uko zakurikiranye, Escape from Alcatraz na The Color Purple.