Amakuru mashya
... | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 | 11 |...
kwamamaza
-->
IGIHE Events
  • Red Avenue
    Red Avenue
  • Hari ayandi mashimwe
    Hari ayandi mashimwe
Tariki 1 Kamena : Mu mateka


Ibyibukwa kuwa 01 Kamena

01/06/0070 : Umutingito wahitanye abantu ibihumbi bitanfdatu mu Bushinwa; 

01/06/1792 : Nibwo Kentucky yabaye Leta ya 15 mu zigize USA;

01/06/1796 : Tennessee yagizwe Leta ya 16 mu Zunze Ubumwe za Amerika;

01/06/1879 : Napoléon Eugène Louis Bonaparte, Umuhungu wa Napoléon III Umwami w’Abami w’Ubufaransa, yiciwe muri Afrika, ahitanywe n’Abazulu bakomoka muri Afrika y’Epfo. Si Rukara rwa Bishingwe wenyine wishe Rugigana, abenshi ahubwo barivuganwe muri Afurika y’amajyepfo, iy’Iburengerazuba n’ahandi hegereye inyanja;

01/06/1965 : Impanuka mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Yamano mu Buyapani yahitanye abantu 237;

01/06/1972 : Ikipe ya Yougoslavie yihanangirije iya Venezuela ku bitego 10 - 0 mu mupira w’amaguru;

Ihangwa rya Superman

01/06/1938 : Nibwo Superman yahanzwe, n’igisubizo ngarurabuyanja ku Bayahudi bari basumbirijwe n’urwango bari bafitiwe n’Abanazi bo mu Budage, bigakazwa na Perezida wabo Hitler. Kuri iyi taliki rero nibwo abagabo babiri b’Abayahudi (Israel), bahimbye umuyahudi bise SuperJuif – Superman, ufite ububasha bwo gukora ibidakorwa na bose, ubasha kuguruka, uhangamura ibyananiranye, kandi udakangwa na mba.

N’ubwo uyu muntu atabagaho, uburyo yavuzweho, akigishwa hirya no hino, bakajya banongeraho ko uko Messia yabagendereye, bashobora no kuzagendererwa n’undi uzabakiza Abadage, byatumye Abayahudi benshi basubiza agatima impembero. 

image

Superman

Cyakora nyuma y’imyaka itari myinshi, abashushanyi b’Abanyamerika, batangiye kumugaragaza nk’umunyamerika, bituma umwimerere w’inkomoko ya Superman igenda izamo urujijo. 

Ikindi kivugwa ni uko aba bahanzi babiriba superman –Super-juif Jerry Siegel na Joe Shuster, bakoreshaga inyuguti S nk’ikirango cya Superman, ariko bikanagaragariza benshi inyuguti ihuriweho n’abahanzi b’iyi ntwari y’intekerezo (super-héro mythique). Naho Jerry Siegel ufite n’ubwenegihugu bwa USA ariko agakomoka muri Israel, ni umwe mu bantu 100 bagaragara ku rutonde rw’abantu b’ingenzi kurenza abandi mu mateka y a Israel. Urwo rutonde rugaragaraho na Mose wabakuye mw’Egiputa.

01/06/1980 : Nibwo CNN (Cable News Network), TV y’Abanyamerika, yatangiye ibiganiro byayo;

01/06/1987 : Nibwo bwa mbere ku isi havutse Televiziyo itagira ikindi igomba kwerekana uretse amakuru, amasaha 24/24. Iyo ni France Info.



01/06/1990 : Perezida George Bush ku ruhande rwa USA na Michael Gorbatchev, ku ruhande rw’u Burusiya basinye amasezerano yo guhagarika intwaro z’ubumara n’iza kirimbuzi. Aya masezerano ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa.

01/06/2003 : Gnassingbé Eyadéma (se wa Faure Gnassingbé), yatorewe kuyobora Togo, kuri manda ye gatanu;

01/06/2009 : Indege nini yo mu bwoko Airbus A330-200 ya Air France yasandariye mu kirere iva i Rio de Janeiro ijya i Paris, ihitana abagenzi bose 228 bari bayirimo.