Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
IGIHE Events
  • Lady Charlotte
    Lady Charlotte
  • Kidum, Makanyaga na Danny Vumbi mu gitaramo muri Kaizen Club
    Kidum, Makanyaga na Danny Vumbi mu gitaramo muri Kaizen Club
  • Easter Celebration with Patient Bizimana
    Easter Celebration with Patient Bizimana
  • Igitaramo cy’Umuco
    Igitaramo cy’Umuco
Tariki ya 24 Werurwe : Mu mateka

Tariki ya 24 Werurwe 2014 ni umunsi wa 83w’umwaka ubura iminsi 282 ngo ugere ku musozo

1207 (Rome) : Jean sans Terre yitandukanyije na Papa ubwo hashyirwagaho arikiyepisikopi wa Cantorbéry, Innocent III

1267 : Saint Louis (Louis IX) yahuje abarwanyi be b’abanyamafrasi ngo bitegure intambara ya 8 barwanaga n’abakirisitu

1455 : Papa Nicolas V yarapfuye asimburwa na Calixte III

1596 : Amasezerano y’amahoro ya Boulogne yarangihe intambara yari ihanganishije u Bwongereza, u Bufaransa na Écosse.

1603 : Abami b’u Bwongereza na Écosse bahurije hamwe gushyiraho, umwami Jacques I nyuma y’urupfu rwa Elisabeth I.

1792 : Mu Bufaransa, aba Girondins bayobowe na Roland na Dumouriez, bashyizeho guverinoma ifite gahunda yo gutera Autriche mu mpinduramatwara mu Bufaransa.

1794 : Mu Bufaransa abari bibumbiye mu biswe aba Hébertistes barishwe nyuma yo gukekwaho gushyigikira abatera inkunga imitwe itari ishyigikiwe mu mpinduramatwara y’u Bufaransa

1837 : Canada yahaye abirabura uburenganzira bwo gutora

1860 : Ubwami bwa Sardaigne bwahaye uduce twa Nice na Savoie à u Bufaransa biciye mu masezerano yaTurin

1882 : Umudage Robert Koch yatangaje ko yamaze kuvumbura umuti uvura agakoko gatera igituntu ( bacille de la tuberculose).

1883 : Hagaragajwe telefoni ihuza New York na Chicago

1923 : U Buhinde bwashyizeho imisoro ku munyu

1929 : Abo mu ishyaka ry’aba Fascistes batsinze amatora mu Butaliyani

1938 : Mu Bufaransa, abakozi ibihumbi 30 bigabye ku ruganda rwa Citroën rukora imodoka.

1948 : Abagore b’Ababiligikazi bemerewe gutora

1980 : Musenyeri Óscar Romero, Arikiyepisikopi wa San Salvador, yishwe ubwo yari arimo gusoma misa, afatwa nk’intwari muri iki gihugu itarigeze yishimira akarengane abantu bakorerwaga yaje no kuzira, Vatikani yatangije kumwigaho ngo ashyirwe mu rwego rw’abahire rumuganisha ku butagatifu.

Musenyeri Oscar Romero wishwe arimo gusoma misa

2003 : Ingabo zishyize hamwe z’Abongereza na Amerika bageze kuri kirometero 100 z’umujyi wa Bagdad.

Abavutse kuri iyi tariki

1903 : Adolf Butenandt, umuhanga mu buzima n’ubutabire ukomoka mu Budage wahawe igihembo cya Nobel mu 1939

1956 : Steve Ballmer, umuyobozi mukuru (PDG) wa Microsoft.

Abapfuye

1969 : Joseph Kasa-Vubu, w’imyaka 59 wabaye Minisitiri w’Intebe wa RD congo

2002 : César Milstein, w’imyaka 74 wahawe igihembo cya Nobel mu buvuzi mu 1948 ukomoka muri Argentine