Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Bahagaze Gute?
kwamamaza
-->
IGIHE Events
  • Kigali Leadership Summit
    Kigali Leadership Summit
  • Dinner au pied du du Sabyinyo
    Dinner au pied du du Sabyinyo
  • Gaby Kamanzi &Serge in Concert
    Gaby Kamanzi &Serge in Concert
Tariki 28 Kanama : Mu mateka

Tariki makumyabiri n’umunani ni umunsi wa magana abiri na mirongo ine na gatanu, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’ine uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatoliika irizihiza Mutagatifu Moise, Adelinde na Augustin d’Hippone.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1349: Abayahudi bagera ku bihumbi bitandatu biciwe ahitwa Mainz bazira gushinjwa gutera indwara.

1879: Cetshwayo ni we mwami wa nyuma wayoboye ubwami bw’Abazulu (Zulus) buherereye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, uyu mwami yaje gutabwa muri yombi n’Abongereza.

Cetshwayo

1937: Toyota Motors yabaye ikompanyi ikora amamodoka yigenga.

1981: Ikigo cy’ubugenzuzi bw’indwara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (National Centers for Disease Control) cyatangaje ko hari ubwiyongere bukabije bw’indwara y’umusonga Pneumocystis ndetse na Kaposi’s sarcoma zibasiraga abagabo.

Nyuma y’igihe gito ubu bwiyongere bwaje kugaragaza ko ari ibimenyetso byo gutakaza ubushobozi bw’abasirikare b’umubiri ari byo byaje kwitwa nyuma indwara ya SIDA.

1986: Umugaba w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirwanira mu mazi witwa Jerry A. yakatiwe igifungo cy’imyaka 300 azira gushinjwa kuneka Leta Zunze Ubumwe z’Abarusiya.

1990: Igihugu cya Irak cyatangaje ko Kuwait ibaye intara nshya yayo.

1991: Igihugu cya Ukraine cyatangaje ko kiretse kugendera ku mabwiriza ya Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete.

2003: Ibura ry’umuriro ryagize ingaruka ku bantu bagera ku bihumbi 500 batuye amajyepfo y’igihugu cy’u Bwongereza.

2005: Inkubi y’umuyaga ikomeye izwi ku izina rya Katrina yatangiye kwibasira Leta za Louisiana na Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa wangije ibikorwa byinshi mu mujyi wa New Orleans.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1929: Ken Gampu umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

1976: Federico Magallanes, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Uruguay.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1818: Jean Baptiste Point du Sable washinze Chicago yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

2008: Phil Hill, umunyamerika wamenyekanye cyane kubera gukina umukino wo gusiganwa mu ma modoka (Formula One).