Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Youth4Rwanda
kwamamaza
-->
Tariki ya 24 Gicurasi : Mu mateka

Tariki ya 24 Gicurasi ni umunsi wa 144 w’umwaka usanzwe. Uyu mwaka usigaje iminsi 221 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze iyi tariki

1086 : Itorwa rya Papa Victor III.

1814 : Pie VII yageze i Roma nyuma yo gufungirwa i Fontainebleau na Napoléon wayoboraga u Bufaransa.

1830 : Hafunguwe imwe mu nzira za mbere za Gari ya Moshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihuza Baltimore na Ohio Railroad ; Baltimore na Ellicott City, Maryland.

1844 : Hoherejwe Telegaramu ya mbere ya nditse mu magambo y’impine. Yoherejwe na Samuel Morse. Yavugaga iti "Qu’est-ce que Dieu a forgé?"

1873 : Patrice de Mac-Mahon yabaye Perezida w’u Bufaransa.

1993 : Ubwigenge bwa Érythrée.

Abavutse kuri uyu munsi

1686 : Daniel Gabriel Fahrenheit, Umunyabugenge wavumbuye igipimo cy’ubushyuhe, guhabwa izina rye.

1933 : Réal Giguère, Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo i Quebec.

1937 : Archie Shepp, umucuranzi wa Jazz w’Umunyamerika.

1966 : Éric Cantona, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa

1978 : Rose, Umuririmbyikazi w’Umufaransa. Amazina ye nyakuri ni Keren Meloul.

1979 : Tracy McGrady, umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika.
Abatabarutse kuri uyu munsi

189 : Papa Éleuthère.

1085 : Papa Grégoire VII, yari Papa wa 155.

2007 : Paul Morelle, Umwanditsi w’ibitabo w’Umufaransa.

2008 : Jimmy McGriff, Umunyamuziki wa Jazz w’umunyamerika.
Ibindi

Umunsi mwiza kuri Donatien, Donatienne na Rogatien.

Jimmy McGriff, Umunyamuziki wa Jazz w’Umunyamerika yavutse kuri uyu munsi