Amakuru mashya
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 |...
Bahagaze Gute?
kwamamaza
-->
IGIHE Events
  • Summer Kids Party
    Summer Kids Party
  • Afurika haguruka
    Afurika haguruka
  • Inkirigito Concert
    Inkirigito Concert
TARIKI 4 KANAMA : Mu mateka

Tariki 4 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na cumi na gatandatu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo ine n’icyenda uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

70: Ku nshuro ya kabiri Abaromani bayobowe na Titus basenye ingoro ya Jelusalem, nyuma yo kwigarurira uyu Mujyi.

1914: Mu ntambara ya Mbere y’isi yose, igihugu cy’u Budage cyigaruriye igihugu cy’u Bubiligi.

Ibi Abadage babikoze bagamije kwihorera ku gihugu cy’u Bwongereza cyari cyatangaje ko kigiye kubagabaho ibitero, hagati aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagaragaje ko nta ruhande zibogamiyeho.

1916: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, igihugu cya Liberia gisa n’icyakoze agashya gitangaza ko kigiye kugaba ibitero ku gihugu cy’u Budage.

1947: Mu gihugu cy’u Buyapani hatangijwe urukiko rw’ikirenga.

1958: Hafunguwe Billboard Hot 100, ni gahunda igaragaza indirimbo zigezweho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Izi ndirimbo zishyirwa ku rutonde rw’indirimbo ijana za mbere zitondekwa hakurikijwe uko zakinwe kuri za radiyo, ndetse n’uko zagiye zigurishwa.

1984: Igihugu cyari Repubulika ya Upper Volta cyahinduye izina gihabwa izina rishya rya Burkina Faso.

2006: Ingabo za Guverinoma ya Sri Lanka zivuganye abakozi cumi na barindwi b’Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wo mu gihugu cy’u Bufaransa ukora ibikorwa byo kurwanya inzara, wakoreraga mu gihugu cya Sri Lanka.

2007: Umuyobozi mukuru wa Polisi, María del Luján Telpuk ari ku kibuga cy’indege giherereye hafi y’Umujyi wa Buenos Aires mu gihugu cya Argentine, yatoraguye agakapu kuzuye ibihumbi Magana inani by’Amadorali y’Amerika.

Itoragurwa ry’aka gasanduka rizwi mu mateka nka maletinazo, rikaba ryarateje ikibazo gikomeye hagati y’ibihugu bibiri Venezuela na Argentina.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1960: José Luis Rodríguez Zapatero, yabaye Minisitiri.

1961: Barack Obama, Perezida wa mirongo ine na kane wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Niwe mwirabura wa mbere wabaye Perezida w’iki gihugu, Barack Obama ukomoka ku mubyeyi w’umunya Kenya n’Umunyamerika yakuriye muri Hawai ndetse no muri Indoneziya, yabaye umukorarabushake muri Chicago, uwunganira abandi mu manza, akaba yaraje kuba Senateri wa Illinois, Barack Obama yabaye ku mugarago Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 20 Mutarama 2009.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2007: Raul Hilberg, umunyapolitiki, umunyamateka w’umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Australia.

2008: Craig Jones, Umwongereza wakoraga amarushanwa yo gusiganwa ku ma moto.