Nyaruguru na Kiliziya bigiye kugira Kibeho Umurwa Mutagatifu w’ubukerarugendo


Yanditswe kuya 16-08-2012 - Saa 08:04' na Marie Chantal Nyirabera

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yabivuze mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanywa mu ijuru rya Bikiramariya wabaye kuri uyu wa 3 tariki ya 15 Kanama 2012.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François yavuze ko umunsi w’ijyanywa mu ijuru rya Bikiramariya ari umugisha ku Karere ka Nyaruguru.

Yagize ati” Mwizina ry’abaturage b’akarere ka Nyaruguru mbifurije umunsi mwiza, twishimiye kwakira imbaga ingana itya, bahuje umutima, basabira Isi, basabira igihugu cyacu, basabira Akarere dutuyemo (…)”.

Yabwiye abari bateraniye i Kibeho agaciro k’ubutaka butagatifu agira ati ” Mucyumweru gishize twagize umugisha wo gusura Umujyi wa Yelusalemu, Nazreti, n’ahandi hantu hatagatifu, hari byinshi byiza twahigiye twumva bizadufasha guteza imbere uyu mujyi wacu Mutagatifu dufatanyije na Kiliziya”.

Ibi ngo bizaba ari mu rwego rwo gufasha abagenderera Kibeho kumererwa neza, no kuhabonera umugisha.

Yashimiye ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) hamwe n’umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo baherutse kujyana gusura umujyi mutagatifu wa Yelusalemu, kureba uburyo bakira ababagana ngo n’u Rwanda ruzabarebere ho.

Yavuze ko mu minsi mike mu Rwanda i Kibeho hazaza abashyitsi baturutse i Yelusalemu bazabafasha gukora igenamigambi bafatanyije na Kiliziya, kugira ngo Kibeho yubakwe neza ubu umurwa Mutagatifu w’ubukerarugendo bw’Iyobokamana ku bahagana bizanafashe mu bukerarugendo bw’Igihugu.

Yashimiye Ingoro ya Bikiramariya ya Kibeho ikomeza kwakira abaza bayigana baturutse imihanda yose no mu bice bitandukanye by’Isi, abasaba kugumya guha ikaze abashyitsi baza gutembera ku butaka butagatifu bw’i Kibeho.

Kuri uyu Munsi Umurwa w’i Kibeho wari witabiriwe n’imbaga y’abanyamahanga bo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, abavuye muri Amerika, mu Bubiligi, mu Bufaransa mu Butaliyani, muri Pologne n’ahandi, bose baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’Ijyanywa mu Ijuru rya Bikiramariya.

Kibeho ni ho hantu muri Afurika Bikiramariye yabonekeye abantu. Ni ubutaka Butagatifu ku bemera Yezu Kristu n’umubyeyi bikiramariya.

IBITEKEREZO
Kibeho ikwiye kuba cyitegererezo cy'amahanga yose kandi bikereka abantubose ko Urwanda rufite imana n'ubuyobozi bwiza bwashyizwho n'Imana bityo kubwange nkaba mbona ataruko Leta yanze gufatanya na Kiliziya biracyari mu bitekerezo kuko ari umushinga ugomba kwigwaho kugirango bashake ishusho n'isura bihabereye kugirango kugira ngo Yezu na Bikiramariya barusheho kunezererwa abanyarwanda baduhundagazeho imigisha minshi
Musubize27.08.2012 saa 09:34
viateur
ahubwo basa nkabatinze kubitangira nubwo bitajya bitinda gukora ikiza.KIBEHO ni bayigira nziza kuko ku bakristu gatolika ni nka za LOURDES cg FATIMA aho nyina w Imana yiyerekeye abantu,so ni byiza cyane usibye kdi no kuba hubahwa byanongera amadevise kuko hagiye za hotel bagiyeyo bakajya bahacumbika byakwinjiza cyane
Musubize27.08.2012 saa 08:10
k2t
Hali Abasenyeri 4 na Bapadiri 54.
Musubize17.08.2012 saa 10:31
UMUKRISTU
Natwe tugomba gufatanya kuhubaka kuko hadufitiye akamaro kanini cyane.
Musubize17.08.2012 saa 03:07
claudine
Aba bayobozi nabo gushimirwa,rwose nimudufashe mudukorere umuhanda ujyayo uvemo ivumbi tubitegereje igihe kirekire. Muzibuke kuhubaka amacumbi ahagije tujye tujya kuhaganirira na Maman wacu kuko biraturuhura tugakomeza ubuzima muri iyi si yuzuye umuhengeri. Nimubikora gutyo tuzabashimira kandi tunabasabire umugisha utangwa n'Iyaturemye twese.
Musubize17.08.2012 saa 01:50
dodi
NIMUTUBWIRE ABAYOBOYE MESSE I KIBEHO KURI ASSUMPTION, HARI ABASENYERI BANGAHE ? MURAKOZE
Musubize16.08.2012 saa 15:24
kamana
aha ho rwose haba urukundo abakire nabakene basengerahamwe koko hakwiye kwitabwaho !!! ntago hava ivangurankalimwe ryo mumahoteli !! burya ahali urukundo nimana iba ihali !!!
Musubize16.08.2012 saa 13:15
bg
Jyewe ndabona Leta na Kiliziya byari bikwiye gufatanyiriza hamwe Kibeho ikubakwa koko nta kujenjeka. Erega buriya kubemera Kirisitu na Mariya Nyina wa Jambo twe tubona Kibeho ari nki Ikirombe cya zahabu ariko yabuze abayicukura kuko abakayicukuye bafite imyanda haba mu ibiganza byabo ndetse no mu mitima yabo. Ni mureke twihane, twigishe URUKUNDO abo tubyara ni abo tuyobora, maze uRwanda rube ARITARI YI ISI ni URUMURI RWAYO, izina rya KIRISITU na NYINA WA JAMBO bihimbazwe mu Rwanda bigere no ku Isi hose, maze uRwanda turusubize KIRISITO NA NYINA WA JAMBO nkuko Umwami Mutara RUDAHIGWA yari yararubeguriye.
Musubize16.08.2012 saa 10:29
MAGORWA PATRICK

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!