Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yabivuze mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanywa mu ijuru rya Bikiramariya wabaye kuri uyu wa 3 tariki ya 15 Kanama 2012.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François yavuze ko umunsi w’ijyanywa mu ijuru rya Bikiramariya ari umugisha ku Karere ka Nyaruguru.
Yagize ati” Mwizina ry’abaturage b’akarere ka Nyaruguru mbifurije umunsi mwiza, twishimiye kwakira imbaga ingana itya, bahuje umutima, basabira Isi, basabira igihugu cyacu, basabira Akarere dutuyemo (…)”.
Yabwiye abari bateraniye i Kibeho agaciro k’ubutaka butagatifu agira ati ” Mucyumweru gishize twagize umugisha wo gusura Umujyi wa Yelusalemu, Nazreti, n’ahandi hantu hatagatifu, hari byinshi byiza twahigiye twumva bizadufasha guteza imbere uyu mujyi wacu Mutagatifu dufatanyije na Kiliziya”.
Ibi ngo bizaba ari mu rwego rwo gufasha abagenderera Kibeho kumererwa neza, no kuhabonera umugisha.
Yashimiye ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) hamwe n’umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo baherutse kujyana gusura umujyi mutagatifu wa Yelusalemu, kureba uburyo bakira ababagana ngo n’u Rwanda ruzabarebere ho.
Yavuze ko mu minsi mike mu Rwanda i Kibeho hazaza abashyitsi baturutse i Yelusalemu bazabafasha gukora igenamigambi bafatanyije na Kiliziya, kugira ngo Kibeho yubakwe neza ubu umurwa Mutagatifu w’ubukerarugendo bw’Iyobokamana ku bahagana bizanafashe mu bukerarugendo bw’Igihugu.
Yashimiye Ingoro ya Bikiramariya ya Kibeho ikomeza kwakira abaza bayigana baturutse imihanda yose no mu bice bitandukanye by’Isi, abasaba kugumya guha ikaze abashyitsi baza gutembera ku butaka butagatifu bw’i Kibeho.
Kuri uyu Munsi Umurwa w’i Kibeho wari witabiriwe n’imbaga y’abanyamahanga bo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, abavuye muri Amerika, mu Bubiligi, mu Bufaransa mu Butaliyani, muri Pologne n’ahandi, bose baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’Ijyanywa mu Ijuru rya Bikiramariya.
Kibeho ni ho hantu muri Afurika Bikiramariye yabonekeye abantu. Ni ubutaka Butagatifu ku bemera Yezu Kristu n’umubyeyi bikiramariya.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ese hari ushobora kumenya umwanditsi nyawe wa Bibiliya ?
27.04.2013 |
|
Padiri Karangwa arasaba Abakristu kurambura ibiganza mu kugura Bibiliya
24.04.2013 |
|
Itorero rya ADEPR i Rubonobono igiye gusengera igihugu mu minsi itatu
17.03.2013 |
|
Kubera urukundo akunda abanyarwanda, yifuza ko napfa yazashyingurwa mu Rwanda
12.03.2013 |
|
Urubyiruko rwa ADEPR rwafashije impuzi z’Abanyekongo
8.03.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |