40 muri 70 bari barahawe akato muri ADEPR bagaruwemo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 19 Gashyantare 2013 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Mbere y’uko amatora y’abazayobora Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) aba kuwa 15 Werurwe 2013, hatangajwe ko mu bantu 70 biganjemo abapasiteri bari barahagaritswe mu itorero bashinjwa ibyaha bitandukanye, 40 muri bo bagaruwe ku mirimo.
Muri abo bagaruwe mu itorero nyuma yo gucibwamo ubwo muri iryo torero harimo amakimbirane, bahise bahabwa imyanya mu Ntara, Uturere n’ahandi mu buyobozi bwa ADEPR.
Ubuyobozi bw’inzibacyuho muri ADEPR nyuma yo gusesa ubwariho, butangaza ko 80% bw’ibyo (...)

Mbere y’uko amatora y’abazayobora Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) aba kuwa 15 Werurwe 2013, hatangajwe ko mu bantu 70 biganjemo abapasiteri bari barahagaritswe mu itorero bashinjwa ibyaha bitandukanye, 40 muri bo bagaruwe ku mirimo.

Muri abo bagaruwe mu itorero nyuma yo gucibwamo ubwo muri iryo torero harimo amakimbirane, bahise bahabwa imyanya mu Ntara, Uturere n’ahandi mu buyobozi bwa ADEPR.

Ubuyobozi bw’inzibacyuho muri ADEPR nyuma yo gusesa ubwariho, butangaza ko 80% bw’ibyo bwagezeho birimo guhosha amakimbirane mu Itorero, harimo gushyiraho amategeko mashya no kuyavugurura; Umuvugiza wa ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean ati “Nibwira ko uko byari bimeze cya gihe atari ko bimeze ubu ngubu.”

Sibomana akomeza avuga ko abari barirukanywe n’ubuyobozi bwavuyeho mbere bongeye kwakira ati “Twashoboye kwakira abari bararenganye twakira ibibazo byabo. Mu bantu twakiriye bagera nko kuri 70, abagera kuri 40 bararenganye turabarenganura. Ikindi ni uko amategeko atari yuuyubatse neza yajyaga yitotomberwa n’abatari bake yasubiwemo aravugururwa.”

Umuvugizi wa ADEPR , Pasiteri Sibomana Jean aganira n'itangazamakuru

Mu mwiherero ADEPR wabereye i Muhanga kuwa 15 na 16 Gashyantare 2013, hemejwe ko ADEPR igira Indembo zihuye n’amazina y’inzego z’ubutegetsi bw’Igihugu, Intara n’Uturere; hanemezwa abayobozi bashya bo kuhayobora bari no muri 40 barenganuwe.

Abo kandi bemerewe kugaruka mu itorero, bemerewe no kuzatora ubuyobozi bushya bw’itorero mu matora azaba kuwa 15 Werurwe 2013.

Abajya mu myanya y’ubuyobozi ku nzego zisanzwe n’inshya zemejwe (Indembo Nshya zijyanye n’Imbibi z’Intara z’Igihugu):

1. Ururembo rw’Umujyi wa Kigali: Rev. Kayijamahe Jean na Rev. Mathias Bimenyimana

2. Urw’Amajyaruguru: Rev. Ntibarikure Jean de Dieu na Rev. Kalisa Emmanuel (wayoboye Kibungo)

3. Urw’Amajyepfo: Rev Kalisa Jean Marie (wari muri Paruwasi ya Runda) na Rev. Thadee Kiza (wari i Kabuga)

4. Urw’Uburasirazuba: Rev. Nsengiyumva Laurien (wari i Gitarama) na Rev. Bushayija Jean Bosco (wari i Gisenyi)

5. Urw’Uburengerazuba: Rev Tharcisse Kajyibwami (wari Cyangugu) na Rev Seth Munyamahoro

Usibye mu Ntara, no mu turere twose 30 turi no mu mitegekerere y’Igihugu uko ari 30, hashyizweyo abayobozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza