Ibibazo byo mu matorero biravugutirwa umuti

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 20 Gashyantare 2013 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Mu gihe mu nsengera hamaze iminsi havugwa ibibazo by’urusobe, abapasiteri b’amatorero atandukanye biyemeje guhurira hamwe bakabivugutira umuti. Ni muri urwo rwego muri uku kwezi bakoze umwiherero w’umunsi umwe, mu mujyi wa Kigali, wateguwe n’Itorero Pathmos Healing Ministries, uhuza abapasitori bagera ku ijana na makumyabiri.
Nk’uko byagarutsweho na Pasitori Mugabo Joseph, umushumba mu itorero Worship Pentecotist Church, yifashishije ijambo ry’Imana muri Bibiliya Timoyeyo wa kabiri 3,1-7 (...)

Mu gihe mu nsengera hamaze iminsi havugwa ibibazo by’urusobe, abapasiteri b’amatorero atandukanye biyemeje guhurira hamwe bakabivugutira umuti. Ni muri urwo rwego muri uku kwezi bakoze umwiherero w’umunsi umwe, mu mujyi wa Kigali, wateguwe n’Itorero Pathmos Healing Ministries, uhuza abapasitori bagera ku ijana na makumyabiri.

Nk’uko byagarutsweho na Pasitori Mugabo Joseph, umushumba mu itorero Worship Pentecotist Church, yifashishije ijambo ry’Imana muri Bibiliya Timoyeyo wa kabiri 3,1-7 havuga hejuru y’inshingano z’umuyobozi uyoboye umurimo w’Imana.

Abapasitori bashaka umuti w'ibibazo byugarije amatorero

Agira ati “Umushumba w’itorero agomba kurangwa n’ubunyangamugayo, kudategekwa n’inda, gushyira mu gaciro, kwiyubaha, gukunda kwakira abashyitsi ndetse n’izindi ndangagaciro zituma afatwa nk’intangarugero.”

Ibibazo bigaragara mu matorero ngo ahanini bishingiye ku kutiyubaha kuri bamwe mu bayobozi b’amatorero, kwikubira, urukundo ruke, ubwibone, kubura intumbero byiyongeraho kurobanura ku butoni n’ibindi.

Pasitori Kaligwire Beatrice, Umuyobozi w'itorero Pathmos Healing Ministries

Ibi ni byo byatumye Pathmos Healing Ministries iyobowe na Pasitori Kaligwire Beatrice, itegura umwiherero ku nshuro ya kabiri w’abayobozi b’amatorero atandukanye, hagamijwe kurebera hamwe uko ibi bibazo byakemuka.

Atangaza ko bateguye umwiherero mu rwego rwo kugira ngo barebere hamwe uko umurimo w’Imana bakora umeze, ibigenda n’ibitagenda, iby’uko Itorero ry’Imana ritari hamwe, intambara bahoramo, babishakire umuti ubwabo.

Pasitori Gasana James, wo mu itorero Church of Hope akaba n’umuhuzabikorwa wa Patmos Healing Ministries, agira ati “Kubera ko duhura turi abashumba baturuka mu matorero atandukanye bituma twubahana, bityo tukarebera hamwe ibibazo dufite n’uburyo dushobora kubikemura.” Akomeza atangaza ko ibibazo bakunze guhura na byo ari ubukene ndetse n’ubujiji byiyongeraho kudakorera hamwe kw’amatorero.

Pasitori Gasana avuga ko ibyo bizakemurwa n’ubusabane bw’abapasitori, igihe bahurira hamwe, bagasenyera umugozi umwe, bakaganira.

Agira ati “Twe turi imitwe iyoboye abantu. Burya iyo imitwe ihuye ikemura ibibazo byabo hasi. Ahanini intama nta kibazo zigira ahubwo ikibazo kiri mu mitwe ari bo bashumba.

Bamwe mu bashumba bitabiriye uwo mwiherero w’umunsi umwe bavuze ko ari ingirakamaro kandi bawigiyemo byinshi byafasha itorero. Pasitori Rwagitinywa Tito, uyoboye urusengero rwitwa Ibyiringiro bizima ati “Uyu mwiherero ni ingirakamaro kuko ibibazo birahari ariko nidusenyera umugozi umwe, kubura urukundo no kutihanganirana ndetse n’amakimbirane mu murimo w’Imana bizakemuka”. Ibi bigashimangirwa na Pasitori Musisi Peace, uyoboye urusengero Together Christ Temple, akongeraho ko ari n’umwanya wo guhugurana hagati yabo.

Si ubwa mbere umwiherero nk’uyu ubaye kuko n’umwaka ushyize mu kwezi k’Ugushyingo barateranye, bikaba biteganyijwe no nibura wajya uba buri kwezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza