Abakirisitu ba Paruwasi ya Rususa bakusanyije asaga miliyoni ebyiri mu kwishakamo ubushobozi

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 8 Mutarama 2013 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Abakirisitu ba Paruwasi ya Rususa muri Diyoseze gatolika ya Nyundo, bakusanyije miliyini ebyiri n’ibihumbi ijana na mirongo itanu na kimwe na magana cyenda n’amafanga icumi y’u Rwanda mu rwego rwo kwiyubakira ubushobozi.
Hari mu kwizihiza umunsi mukuru wa ‘Nyina wa Jambo’ witiriwe iyi Paruwasi, wari wanitabiriwe na Musenyeri Habiyambere Alexis wa Diyoseze ya Nyundo.
Abari aho bibukijwe ko iyi paruwasi imaze gukura, na yo ikaba igeze igihe cyo kumva ko hari ibyo igomba kwikorera idategereje (...)

Abakirisitu ba Paruwasi ya Rususa muri Diyoseze gatolika ya Nyundo, bakusanyije miliyini ebyiri n’ibihumbi ijana na mirongo itanu na kimwe na magana cyenda n’amafanga icumi y’u Rwanda mu rwego rwo kwiyubakira ubushobozi.

Hari mu kwizihiza umunsi mukuru wa ‘Nyina wa Jambo’ witiriwe iyi Paruwasi, wari wanitabiriwe na Musenyeri Habiyambere Alexis wa Diyoseze ya Nyundo.

Bamwe mu bari bitabiriye uyu munsi
Musenyeri wa Nyundo aganira n'abo muri paruwasi ya Nyundo

Abari aho bibukijwe ko iyi paruwasi imaze gukura, na yo ikaba igeze igihe cyo kumva ko hari ibyo igomba kwikorera idategereje izindi nkunga ari na byo byatumye bakusanya aya mafaranga.

Padiri mukuru w’iyi Paruwasi, Ngomanziza Léonidas, yashimiye ubuyobozi bwa Diyoseze ya Nyundo butahwemye kubaba hafi igihe bari bataragira ubushobozi bufatika mu kwikemurira ibibazo bitandukanye, by’umwihariko abashimira ingobyi y’abarwayi (ambulance) bahawe ifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni mirongo itanu z’amanyarwanda.

Ingobyi y'abarwayi yahawe Paruwasi ya Rususa

Si ibyo gusa kandi, kuko ubu iyi paruwasi ifite ikigo nderabuzima kugeza ubu gihagaze neza mu karere ka Ngororero, ku buryo bateganya ko kizaba ikigonderabuzima cy’ikitegererezo muri ako karere, ibi byose bakaba babikesha ubuyobozi bwiza bwa Diyoseze.

Musenyeri Habiyambere Alexis yashimiye ubufatanye iyi paruwasi ifitanye n’andi madini cyane cyane uko yasanze bakorana n’ubuyobozi bwite bwa Leta umunsi ku munsi, ibi bikagenda bigaragarira mu bikorwa bitandukanye biri mu karere paruwasi igiramo uruhare nk’uburezi, ubuvuzi, kwigisha abaturage kubana neza n’ibindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza