Mu gihe abakiristo ba ADEPR bari bamaze igihe mu gihirahiro bibaza ikizakurikiraho nyuma y’igeguzwa ry’igitaraganya kuri bamwe bahoze ari abayobozi b’idini, kuri ubu hamenyekanye ibyavuye mu myanzuro y’inama y’ubutegetsi aho hari abazamuwe mu ntera, abandi baramanurwa ugereranije n’imyanya bari bafite.
Amakuru dukesha urubuga rwa gikirisitu isange.com, avuga ko ubu buyobozi buyobowe n’umuvugizi mushya w’agateganyo Rev. Past. Sibomana Jean uherutse gushyirwaho n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiryango itegamiye kuri Leta, ko ku wa 30 Ukwakira 2012 ari bwo inama y’ubutegetsi ya ADEPR yafashe imyanzuro ikaze yo kwimura ndetse no kuzamura Abapasitori batandukanye.
Uko ibi byemezo byafashwe :
Pastor Usabwimana Samuel yagizwe umuyobozi usanzwe wo ku rwego rwo hasi muri Paruwasi ya Nyakabanda, akaba ayobowe na Rev.Pastor Rurangirwa.
Pastor Rurangirwa wari warahagaritswe na Pastor Usabwimana Samuel yazamuwe mu ntera ikomeye agirwa umuyobozi wa Paruwasi ya Nyakabanda aho abaye umuyobozi w’uwari waramuhagaritse.
Pastor Ruyenzi Ernest yahawe kuyobora Rejiyo ya Byumba (aho yari yaravanywe) akaba yazamuwe avanywe muri paruwasi ya Kacyiru.
Pastor Karuranga Edouard yasubijwe ku ibere nyuma yo guhagarikwa ahabwa kuyobora Paruwasi ya Kacyiru yayoborwaga na Pastor Ruyenzi Ernest.
Pastor Emmanuel wayoboraga ururembo rwa Kigali, abenshi na we bavuga ko yatunguwe aho yoherejwe kuba Rejiyonali wa Kibungo.
Pastor Kayijamahe Jean yicajwe ku ntebe y’icyubahiro agirwa Rejiyonali wa Kigali.
Pastor wayoboraga Paruwasi ya Nyarugenge yashyizwe i Cyangugu.
Pastor Sebugorore Heneriko yavanywe muri Paruwasi ya Remera yoherezwa mu Bibare.
Pastor Semunyana Innocent yoherejwe i Rugarama.
Umuvugabutumwa w’ubushake Sugira Steven we bikaba bivugwa ko yaba agiye kuzamurwa akagirwa ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR.
Nyuma yo kumva iyi myanzuro, abakristo batandukanye benshi batangaza ko bibatunguye kandi ko bazasenga Imana ikabaha kwakira ibibaye kuko ngo ubuyobozi bwose butangwa n’Imana n’ubwo hari igihe impinduka zigorana.
Mu kiganiro n’umuvugizi wa ADEPR wungirije, Tom, kuri iyi ngingo y’abari barahagaritswe ubwo ihererekanyabubasha ryari risojwe, yari yatangaje ko benshi mu bari barahagaritswe barenganaga kandi ko bazafata umwanya wo kureba ko hari abo ibyaha bihama maze bakazaba bakomeje guhagarikwa.
Abenshi bakomeje kwibaza niba koko aba bayobozi bagaruwe mu mirimo ndetse n’ubu buyobozi bushya buherutse gushyirwaho ngo buzakirwa neza n’abakristo bamaze igihe bavugira mu matamatama ko batigeze banyurwa n’iri shyirwaho ryabo.
Ifoto : Uhereye i bumoso ni Rev.Pastor Sibomana Jean uyoboye ADERP ari kumwe na Pastor Emmanuel Kalisa woherejwe kuba Rejiyonali wa Kibungo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Pasiteri Munyamasoko yatorewe kuyobora AEBR ku rwego rw’igihugu
16.05.2013 |
|
Abagera kuri 800 bagizwe abatagatifu
13.05.2013 |
|
Papa Francis yashyizeho umusenyeri mushya mu Rwanda
7.05.2013 |
|
Kiliziya Gatolika n’andi madini baramagana ubutinganyi bivuye inyuma
4.05.2013 |
|
Ishyamba si ryeru muri Diyosezi ya Kabgayi
4.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |