Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda warangije ku mugaragaro igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan mu rwego rw’igihugu, mu muhango w’amasengesho wabereye kuri Stade Regional ya Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kanama 2012.
Mufti w’u Rwanda Sheik Abdul Karim Gahutu wayoboye amasengesho kuri Stade ya Nyamirambo, yashimye Imana amahoro n’umutekano byaranze igisibo.
Sheik Gahutu yasabye Abayislamu gukunda igihugu no gukomeza kugisabira nk’uko byakozwe mu gisibo muri rusange.
Yaboneyeho no gusaba Abayislamu bose gukunda igihugu, aho yagize ati :”Buri wese asabwe guharanira guhesha igihugu isura nziza”.
Umuyobozi w’Abayisilamu mu mujyi wa Kigali, Mushumba Yunusi na we yagize ati : “Turashima Imana kuko nta kibazo na kimwe twahuye na cyo, kandi twasangiye amafunguro ya nimugoroba turi kumwe n’Abayislamu ndetse n’abandi basengera mu yandi madini.”
Igisibo cyaranzwe no gufasha abatishoboye, by’umwihariko ku basaza barengeje imyaka 75, aho abafashijwe basaga 100 mu mujyi wa Kigali, naho mu rwego rw’igihugu umubare nturamenyekana.
Buri mukambwe yahabwaga ibyo kwikenuza byiganjemo ibiribwa bifite agaciro k’ibihumbi 50.
Mushumba avuga ko byari muri gahunda yo kugira ngo hatazagira Umuyislamu ubura icyo arya ku munsi w’isozwa ry’igisibo.
Yongeyeho ko batangiye ubwisungane mu kwivuza ku bantu 300 batishoboye, barimo n’abatari abayoboke b’idini ya Islam, by’umwihariko mu karere ka Gasabo aho bubatse n’amazu.
Mu mujyi wa Kigali, Abayislamu bateganyirijwe ahantu harenga 9 ho gukorera amasengesho, harimo : Kicukiro, MAGERWA, Mayange, Masaka, Kabuga, Murindi, Kagugu, Remera na Nyamirambo ku rwego rw’igihugu.
Nk’uko bisanzwe buri wese yerekeje iwe gusangira n’inshuti amafunguro ateganyijwe, hagakurikiraho iminsi 6 yo guherekeza igisibo, aho buri Muyislamu aba agikomeje gusiba.
Kubera uyu munsi mukuru, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko tariki ya 20 Kanama ari ikiruhuko ku bakozi bose.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Pasiteri Munyamasoko yatorewe kuyobora AEBR ku rwego rw’igihugu
16.05.2013 |
|
Abagera kuri 800 bagizwe abatagatifu
13.05.2013 |
|
Papa Francis yashyizeho umusenyeri mushya mu Rwanda
7.05.2013 |
|
Kiliziya Gatolika n’andi madini baramagana ubutinganyi bivuye inyuma
4.05.2013 |
|
Ishyamba si ryeru muri Diyosezi ya Kabgayi
4.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |