Ababaye indashyikirwa mu ivugabutumwa bashimiwe muri Sifa Rewards (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Abanyamadini, ibigo bya Leta n’iby’igenga byagize uruhare mu kwamamaza ubutumwa bwiza byahawe ibihembo bizwi nka ‘Sifa Rewards’ mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ukwakira 2017.

Sifa Rewards ni ibihembo bitangwa buri mwaka kuva mu 2013, bihabwa abantu babaye indashyikirwa mu bikorwa by’ivugabutumwa mu Rwanda byagize uruhare mu guhindura sosiyete.

Ibihembo bitegurwa n’Ikigo cy’Ivugabutumwa rya Gikirisitu, Isange Corporation, byatangwaga ku nshuro ya gatanu byahawe ababarizwa mu byiciro 15, bishamikiye ku bagaragaje impinduka mu gusakaza ubutumwa bwiza haba mu kuvuga ijambo ry’Imana n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza.

Muri iki gitaramo cyatangiwemo ibihembo, abacyitabiriye basusurukijwe n’Umuramyi Israel Mbonyi wongeye kwizihirwa na benshi mu ndirimbo ye ‘Sinzibagirwa’ iri kuri album yitegura kumurika; umukirigitananga Deo Munyakazi wishimiwe n’abatari bake mu ndirimbo ‘Urwakiriye’ yaririmbye acuranga inanga benshi bararyoherwa.

Aba bari baherekejwe na Korali Seraphim Melodies yo mu Itorero rya AEBR ndetse na Korali Rugamba Cyprien n’itsinda ry’ababyinnyi ryitwa Amasimbi n’Amakombe ryaserutse mu ndirimbo za gakondo.

Abahembwe mu byiciro byose bagaragaje ko banyuzwe nuko ibyo bakora byahawe agaciro ndetse bashimangira ko bibongereye imbaraga mu rugendo.

Bishop Margret Rwandamura washimiwe ko yagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo kuri radiyo yatangarije IGIHE ko guhembwa bigaragaza ko hari abazirikana ibyo bakora.

Yagize ati “Ibi bigaragaza ko hari abantu baha agaciro umuhamagaro wacu kandi ko bakorwa ku mutima. Iyo ubonye umuntu uha agaciro iyerekwa ufite birakunezeza. Icyo nabwira abavugabutumwa bagenzi banjye ni ukudacika ntege, ni ikigaragara ko no mu ijuru ingororano zacu ziriyo. Iyo abantu baguhaye ishimwe nk’iri ni ifoto igaragaza ko mu ijuru tuzahabwa ibiruseho. Dukomeze uyu murimo wo kwagura ubwami bw’Imana, nayo izatwitura.”

Bishop Margret Rwandamura umaze imyaka isaga icumi avuga ubutumwa kuri radiyo yavuze ko hari inzitizi ahura na zo ariko Imana imufasha muri byose.

Rugamba Olivier, umuhungu w’imfura wa nyakwigendera Rugamba Cyprien, wabaye umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda yashimiye abateguye iki gikorwa anashimangira ko kigaragaza ko umurage wasizwe n’umubyeyi wereye umuryango imbuto.

Yagize ati “Twishimiye iki gihembo kuko bigaragaza ko ibihangano bya Rugamba Sipiriyani bihawe agaciro. Biba byiza iyo abantu wateguriye igikorwa babikweretse ko babishimye. Twishimira ko ibihangano bye hari abatubwira ko bigira uruhare mu musingi wo kubaka iterambere ry’igihugu muri rusange. Twatunguwe nuko Rugamba yatekerejweho kuko Sifa Rewards itari ikunze kwibanda ku muco Nyarwanda ariko tubona baraduhamagaye.”

Yakomeje agira ati “Mu gukomeza gusigasira ko ibihangano yasize bitazazimira, dukomeza mu miyoboro yasize yajyanagamo ubutumwa bwe nk’itorero Amasimbi n’Amakombe, Communauté de l’Emmanuel ndetse na Korali Rugamba.”

Sifa Rewards itaha mu ihishurirwa rishya

Umuyobozi wa Isange Corporation itegura iki gikorwa, Ntigurirwa Peter, yatangaje ko Sifa Rewards ikomeza gukura ndetse bizeye ko mu myaka iri imbere izanagezwa ku bahanzi bo ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Ni ubwa mbere tugize abantu benshi kuva twatangira bigaragaza ko abantu batangiye kuyumva. Turashaka kunoza uburyo dutumira. Ntabwo tuzajya twishyuza ahubwo tuzashyira imbaraga mu gutanga ubutumire.”

“Igikenewe ni ukuzamura ibikorwa by’urukundo kuko benshi bibabera imbaraga yo kunoza imikorere. Ubutaha tuzashyiramo ba rwiyemezamirimo bakoze imirimo ihambaye, abatanze imisoro neza, iby’ubudehe n’ibindi. Iki gikorwa tuzagihuza n’imirongo migari ya leta.”

Umuyobozi wa Isange Corporation itegura Sifa Rewards, Ntigurirwa Peter, yatangaje ko ibi bihembo biri gukura ndetse bizeye ko bizagera ku rwego rwisumbuye

Yakomeje atangaza ko uko ubushobozi buboneka hazarebwa uburyo mu mwaka utaha hazatumirwa n’abanyamahanga bakitabira iki gikorwa.

Sifa Rewards yatangiye gutangwa mu 2013, icyo gihe ihabwa Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Byiringiro Esron, iza kugenda yaguka buri mwaka ihabwa n’abandi bayobozi b’amatorero, abahanzi, ibigo bya leta n’iby’igenga.

Urutonde rw’abahawe ibihembo muri Sifa Rewards 2017:

1. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS): Rworohereje ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana (ibumoso) ashyikiriza uwari uhagarariye RCS igihembo

2. Umuryango wa Gikirisitu Caritas Rwanda: Wagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.

3. Umuryango wa Gikirisitu ADRA Rwanda: Ushimwa ko wafashije impunzi.

Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard ahemba ADRA Rwanda

4. Amasezerano Community Banking: Ikigo cy’Imari cya Gikirisitu cyagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

5. Lycée Notre dame de Cîteaux: Ishuri ryagize uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa.

6. Pasiteri Nyamutera Joseph uyobora Rabagirana Ministries: Yagize uruhare mu gutangiza imishinga igamije kubaka isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.

7. Umuryango Women Foundation Ministries: Uruhare wagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya ThanksGiving.

Umuyobozi wa Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignone Kabera (hagati) n’abakirisitu be bishimiye igihembo bahawe
Apôtre Alice Mignone Kabera yashimiye Imana ibashoboza mu rugendo rwo gufasha abatishoboye

8. Bishop Margret Rwandamura: Umugore wagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo kuri radiyo.

Bishop Margret Rwandamura (uwa kabiri ibumoso) umaze imyaka isaga icumi avuga ubutumwa kuri radiyo na we yashimiwe

9. Korali Seraphim Melodies (AEBR): Uruhare igira mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye by’umwihariko mu bitaro bya CHUK.

10. Itorero Inkurunziza: Yatangije amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita- Lunch Hour

11. Musenyeri Kolini Emmanuel: Yasigasiye ubusugire bw’Itorero ry’u Rwanda.

Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard ashyikiriza abari bahagarariye Musenyeri Kolini Emmanuel igihembo

12. Prof Dr Rwigamba Balinda: Rwiyemezamirimo wa mbere watangije Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) akanafasha abatishoboye abishyurira.

Peter Ntigurirwa yafashe igihembo cyagenewe Prof Dr Rwigamba Balinda watangije Kaminuza ya ULK, utagaragaye muri uyu muhango

13. Rugamba Cyprien: Umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda.

Pasiteri Mpyisi ashyikiriza Rugamba Olivier igihembo cyagenewe umubyeyi we watabarutse

14. Radio Rwanda: Radio ya mbere yafashije ubutumwa bwiza kwamamara.

Epa Ndungutse (uwa kabiri ibumoso) na Tidjara Kabendera bashyikirizwa igihembo cyagenewe RBA

15. Africa College of Theology (New Life Bible Church): Ishuri rya tewoloji rifite ireme ry’uburezi.

Alain Numa (ibumoso) ashyikiriza uwari uhagarariye New Life Bible Church igihembo

Andi mafoto yaranze itangwa ry’ibihembo bya Sifa Rewards:

Korali Seraphim Melodies yo mu Itorero rya AEBR yaririmbye muri iki gitaramo
Korali Rugamba Sipiriyani yashimishije benshi mu ndirimbo gakondo
Ibihembo byatanzwe muri Sifa Rewards ku nshuro ya gatanu
Umukirigitananga Deo Munyakazi yanyuze benshi mu gitaramo cyitabiriwe n'abasaga 1500 muri Marriot Hotel
Bafashijwe bazamurira Imana icyubahiro bati 'Urakwiriye Mana, urakwiriye'
Israel Mbonyi yongeye kwizihirwa na benshi mu ndirimbo ze nshya
Pasiteri Ezra Mpyisi niwe wabwirije ijambo ry'Imana
Marriot Hotel na yo yashimwe nk'umufatanyabikorwa w'imena muri iki gikorwa
Umuyobozi wa Baho Global Mission, Isaie Baho (wambaye ishati yera), yahawe igihembo cyihariye cyo guteza imbere ivugabutumwa mu biterane byagutse
Pasiteri Mpyisi yambika nyirabukwe wa Ntigurirwa Peter washimiwe by'umwihariko

Amafoto: Byishimo Espoir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza