Papa Faransisiko yashyize abantu 800 mu rwego rw’abatagatifu, kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi. Abo 800 biciwe mu Butaliyani baciwe imitwe mu mwaka wa 1480 banze kujya mu idini ya Islam babihatiwe.
Abashyizwe muri uru rwego rw’Abatagatifu, ni abahowe Imana 800 biciwe mu mujyi wa Otrante uherereye mu majyepfo y’u Butaliyani ku itegeko rya Gelik Achmet Pascia wari umuyobozi mu ngabo n’ubwami bwa Ottoman bw’Abanyaturukiya.
Iyi mihango yakorewe mu gitambo cya misa i Roma ku rubuga rwitirwe mutagatifu Petero, Papa niho yagize abo 800 Kiliziya afata ko bahowe Imana kubera gukomera ku kwemera kwabo. Ibyo Papa Faransisiko yabishingiyeho asaba abakirisitu gukomera ku kwemera kwabo, kandi abakirisitu bagikorerwa ibikorwa bibi bitandukanye kubisubirisha ineza.
Nk’uko urubuga lacroix rubitangaza, tariki ya 13 Kanama mu 1480 umukomanda w’Umunyaturukiya yategetse ko abantu bose barokotse intambara ubwami bwa Ottoman bw’Abayisilamu, bwarwanaga bushakaga kwigarurira u Burayi bwose; abafite kuva ku myaka 15 kuzamura, bari barafashwe barafungwa bakwemera kuva mu idini Gaturika bakajya mu ya Islam muri icyo gihe.
Mu gihe basabwaga guhindura idini, Antonio Primaldo wari umudozi w’inkweto yahise atera hejuru ati “Dufata Yezu nk’umukiza wacu kandi nk’Imana nyayo, twahitamo kwicwa inshuro igihumbi aho guhakana idini”.
Aba bantu bose baje kugaragara bicishijwe inkota, baza gushyingurwa mu cyubahiro, ariko Kiliziya Gatorika ibafata ko bagize ubutwari bwo gukomera ku kwemera kwabo.
Guhera mu mwaka wa 1485, aba bahowe Imana batangiye kwibukwa , mu 1771, Papa Clément XIV abashyira mu rwego rw’abahire bahowe Imana. Mu 1980 aho biciwe hasuwe na Papa Yohani Pawulo II, uzwiho kuba yarashyize abantu benshi mu rwego rw’abatagatifu, ubu nawe akaba yarashyizwe mu bahire na Papa Benedigito wa 16 wamusimbuye amaze kwitaba Imana.
Aba bahowe Imana 800 bashyizwe mu rwego rw’abatagatifu nyuma y’uko byari byatangajwe na Papa Benedigito XVI muri Gashyantare 2013 mbere y’uko yegura.
Uretse abo 800 abandi bashyizwe muri uru rwego mu gikorwa papa akoze bwa mbere mu mateka ye nka Papa barimo Laura de Santa Caterina da Siena Montoya Upeguila na Maria Guadalupe Garcia Zavala ababikira bashinze imiryango itandukanye y’abihayimana.
Ubutagatifu ni urwego uwapfuye ashyirwamo na Kiliziya Gaturika nyuma yo kugenzura imyitwarire n’ibikorwa byamuranze bigashimwa bikomeye cyane. Iryo genzura rimara igihe kirekire cyane, aho mbere yo gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu biyambazwa n’abakirisitu mu masengesho ngo babasabire ku mana babanza gushyirwa mu kindi cyiciro cyitwa icy’Abahire. Mu bahire ubu ni naho habarizwa Papa Yohani Pawulo wa kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO